Kigali

Umuramyi 'La vie Ishimwe Yabaragiye Zachee' yasohoye indirimbo ya mbere 'Ntuhemuka' anakomoza ku mishinga afite mu 2022-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2022 15:25
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa La vie Ishimwe Yabaragiye Zachee ariko mu muziki wiyemeje gukoresha izina rya 'Lavie' yahuje imbaraga n'umuhanzi David bakorana indirimbo 'Ntuhemuka' irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana itajya ihemuka bityo ko n'ibisigaye izabikora.



La vie Ishimwe Yabaragiye Zachee uzwi nka Lavie ni umusore utuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Itorero rya ADEPR. Ubwo yasobanuraga izina rye, yavuze ko La vie Ishimwe ari yo mazina ye bwite hakiyongeraho 'Yabaragiye' izina rya Se ndetse na 'Zachee' izina rya Sekuru. 'Lavie' ni ryo zina yahisemo gukoresha mu muziki. Kuririmba yabitangiye cyera akiri umwana muto kuko yakuriye mu Ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School), aza gukomereza muri korali. 

Ejobundi tariki 02 Gashyantare 2022 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa 'Ntuhemuka'. Mu muziki yinjiyemo nk'umuhanzi wigenga, yavuze ko ashyize imbere "kuririmba nibanda ku butumwa bwiza (Gospel)". Ni indirimbo aririmbamo ati "Mwami Yesu Mwami w'Intama ni wowe wenyine niringiye, uri umugabo urinda ijambo wavuze ukarisohoza, sinzakuvaho. Nzaguhanga amaso, ntegereje nizeye icyo wavuganye nanjye. Igihe byari bikomeye wambereye ubwihisho Mwami, urinda intambwe zanjye amajya n'amaza".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Lavie yadutangarije ko iyi ndirimbo ye imwinjije mu muziki mu buryo bweruye irimo ubutumwa buhumuriza abantu, bubabwira ko Imana yabanye nabo mu bihe byashize yiteguye kubakorera n'ibisigaye kuko itajya ihemuka. Ati "Indirimbo yitwa 'Ntuhemuka' nashakaga kongera guhumuriza abantu mbibutsa ko mu gihe byari bikomeye yabatabaye, ubu atari bwo ibaretse, bayitegereze bizeye kuko idahemuka n'ibisigaye izabikora". Yavuze ko intego ye mu muziki ari ukwagura ubwami bw'Imana no guhumuriza imitima y'abantu.


Lavie yashyize hanze indirimbo yise 'Ntuhemuka'

Lavie avuga ko icyifuzo afite gikomeye muri uyu mwaka ari uko yazawurangiza Album ye ya mbere iri hanze. Ati "Nifuza kurangiza umwaka nsoje album yanjye ya mbere". Yavuze ko yahisemo gukora Gospel kuko "Impamvu nyamukuru nk'uko Bible ibivuga nkwiye gukora umurimo w'Uwantumye hakiri ku manywa, nasobanukiwe uwo ndiwe mfata icyemezo cyo gukoresha itaranto nahawe".

Yavuze ko mu muziki usingiza Imana akunda cyane umuhanzi Israel Mbonyi, ndetse ngo bimukundiye bagakorana indirimbo ni ikintu cyamushimisha cyane nk'uko yabyitangarije muri aya magambo; "Nkunda Mbonyi Israel, kuko muri speech ze n'indirimboze bitanga ihumure  bigasana imitima". Lavie yasabye abaramyi bagenzi be "gushyira imbere Kristo muri byose, gusoma Bible, no gusenga kuko ni ryo shingiro rivubura kw'ibihangano. Icyo nabasaba (abaramyi) ni ugushyira hamwe kuko dutandukanye n'abandi twe, Umwanzi dufite ni umwe ni Satani".

Lavie yifuza ko umwaka wa 2022 wazarangira nawe yarasoje gutunganya Album ye ya mbere

REBA HANO INDIRIMBO 'NTUHEMUKA' YA LAVIE FT DAVID








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND