Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland batangaje ko inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) izaba tariki 20 Kamena 2022.
Iyi nama y’uyu muryango w’Ibihugu
bikoresha ururimi rw’Icyongereza yari kuba yarabaye muri Kamena 2020 isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere
tariki 31 Mutarama 2021, impande zombi zasohoye itangazo rihuriwemo ryemeza ko iyi nama izaba tariki 20 Kamena 2022.
Muri iri tangazo, Perezida Kagame
yavuze ko yishimiye guha ikaze abazitabira inama ya CHOGM i Kigali.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko imyaka
ishize ‘yatweretse ko dufite byinshi biduhuza kurusha na mbere kandi tugomba
gukorera hamwe kugira ngo tugere ku musaruro ufatika kandi urambye dushaka.”
Yakomeje avuga ko iyi nama izaba
amahirwe meza yo guhuza imbaraga mu guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19, ikoranabuhanga n’ubukungu bikubakwa nk’urufunguzo rwo gukemura ibibazo
byugarije abaturage.
Muri iri tangazo, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth,
Patricia Scotland, yavuze ko yishimiye ko iyi nama igiye kongera kuba nyuma y’imyaka
ine ibereye mu Mujyi wa London.
Avuga ko iyi nama izaba inzira yo
gushyira hamwe kw’ibihugu bigize uyu muryango mu gushakira hamwe ibisubizo by’ingaruka
za Covid-19 ‘ihindagurika ry’ikirere, ubukene, kurushaho guteza imbere
ubucuruzi ndetse no kubaka iterambere rirambye’.
Patricia akomeza avuga ko kubera
icyorezo cya Covid-19 abantu bagerageje gushaka ibisubizo birimo no gukora
inama hifashishijwe ikoranabuhanga.
Avuga ko kuba bagiye kongera guhura imbona nkubone ari ibyo kwishimira ‘ubwo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazaba bateraniye I Kigali.’
Yasabye Guverinoma y’u Rwanda
kurushaho gukomeza kwitegura ku buryo ‘iyi nama izaba intangarugero’. Ashimira
Abanyarwanda uburyo bakomeje gushyira hamwe kugira ngo iyi nama izaba mu
mudendezo.
Iyi nama y'abakuru b'ibihugu bigize
uwo muryango ubusanzwe iba buri myaka ibiri, mu 2018 nibwo iyabereye i Londres.
Commonwealth ni umuryango uhuriyemo
ibihugu 54 byiganjemo ibyahoze bikoronijwe n'u Bwongereza n'ibindi birimo
ibidafitanye amateka n'u Bwongereza byasabye kwinjira muri uwo muryango.
Imibare igaragaza uyu muryango ugizwe n'abaturage barenga miliyari 2.5, aho muri 60% byabo bari munsi y'imyaka 29 y'amavuko.
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland batangaje ko inama ya
CHOGM yasubukuwe
TANGA IGITECYEREZO