RFL
Kigali

Noneho byemejwe! Rihanna atwite imfura ye n'umukunzi we A$AP Rocky - AMAFOTO

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:31/01/2022 17:44
0


Nyuma y’igihe kinini ndetse inshuro nyinshi bivugwa ko Rihanna yaba atwite ariko nyuma bikaza kugaragara ko atari byo, ubu noneho byemejwe ko Rihanna atwite.



Amakuru dukesha New York Post ndetse bikaba byanamaze no gutangazwa na TMZ, ni uko noneho Rihanna n'umukunzi we bamaze kwemeza ko atwite. Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky kuri ubu baritegura umwana wabo w’imfura, ibi bikaba byagaragaye mu mafoto bashyize hanze bishimanye basomana ndetse Rihanna yambaye imyambarire yerekana inda. 

Aya mafoto bayashyize hanze mu gihe bari mu mujyi wa Harlem (iwabo wa A$AP). N’ubwo byagaragaraga ko aho bari bari hakonje kuko bari banifubitse, ariko ubwo bukonje ntibwabujije Rihanna kugenda afunguye ikote rye rirerire, inda igenda igaragara. Urukundo rwa Rihanna na A$AP rwatangiye kumenyekana mu mpera za 2020, kuva icyo gihe urukundo rwabo rutangiye kugurumana, ubu ni abadatana.

Mu mpera za 2021 ni bwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Rihanna atwite. Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu muhanzikazi yagirwaga Intwari mu gihugu cye cy'amavuko cya Barbados, babivuga bagendeye ku mafoto yo muri uwo muhango wabaye kuwa 30 Ugushyingo 2021. 

Rihanna yaje kunyomoza ayo makuru y'uko atwite, avuga ko buri mwaka bamushinja gutwita. Ubwo yasubizaga umufana we wari umusabye kuzamutumira muri Baby Shower, Rihanna yaragize ati "Hhhhh rekera aho. Ntabwo wigeze uza mu birori 10 bya Baby shower byabanje! Munshinga buri mwaka gutwita, biratangaje".

Rihanna atwite inda y'umukunzi we A$AP Rocky


Iyo foto niyo yatumye hatangira gusakara amakuru avuga ko Rihanna atwite, hari mu mpera za 2021

INKURU WASOMA: Hasakaye amakuru avuga ko Rihanna atwite inda ya A$AP Rocky

INKURU WASOMA: Rihanna yagize icyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa ko atwite inda ya A$AP Rocky

REBA HANO INDIRIMBO 'RIHANNA' YA URBAN BOYS FT RIDERMAN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND