RFL
Kigali

Hasakaye amakuru avuga ko Rihanna atwite inda ya A$AP Rocky

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/12/2021 8:27
0


Kuva Rihanna yakwitabira ibirori bya Perezida wa mbere wa Barbados, Dame Sandra Mason byahise bitangira kwemezwa ko atwite umwana we wa mbere na A$AP Rocky.



Amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ko Rihanna atwite, abantu bamwe bari kubihamya abandi bakabihakana. Ibi bikaba byazamuwe na THE ACADEMY banditse bwa mbere bagira bati: ”Rihanna atwite imfura ye na A$AP Rocky.”

Benshi bahise batangira guhererekanya amafoto ya Rihanna mu irahira rya Perezida w’igihugu cya Barbados yitabiriye akanagirirwa intwari nk'umwe mu batumye iki gihugu kimenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Abashyira hanze aya mafoto batangiye kwemeza ko rwose bigaragarira amaso ko uyu muhanzikazi atwite. Rihanna ni izina rikomeye mu muziki w'Isi, akaba yarahiriwe n’umuziki dore ko ubu ari ku mwanya wa kabiri mu batunze akayabo bakora umuziki aho afite asaga miliyari 1.7 z’amadorali.

Ubutumwa bwa mbere bwagaragaye bwemeza ko A$AP na Rihanna baba bitegura imfura

Nk'uko kandi na none ikinyamakuru cya MTO NEWS dukesha iyi nkuru kibivuga, ni uko umwe mu babonye Rihanna yururuka indege yagihamirije ko yamwiboneye neza atwite.

Nk'uko bamwe mu bagenda mu rugo rw’uyu muherwekazi babibwiye MTO NEWS ni uko uyu muhanzikazi yifuza kubyara umwana umeze kandi ufite ubuzima bwiza, kugeza ubu ntacyo Rihanna cyangwa Rocky baratangaza.

Inkuru yo gutwita k'umuherwekazi n'intwari ya Barabados ikomeje gufata indi ntera kuva yakwitabira ibirori yimikiwemo we na Perezida Dema

Gusa na none si ubwa mbere hakwirakwiye inkuru zo gutwita kwa Rihanna kuko mu mwaka wa 2019 hari hazamutse amakuru avuga gutyo.

Mu gusubiza abari bavuze ibyo mu mwaka wa 2019, Rihanna aganira n’ikinyamakuru cya VOGUE yagize ati:”Sintekereza ibintu bimeze gutyo ariko simbizi ni umugambi w’Imana mba mbona ibihuha byose bivuga ko ntwite.”

Nyuma y’ibirori by’imideli bya ‘Met Gala’ muri 2021 abafana benshi na none bongeye kuzamura amakuru y'uko Rihanna atwite bitewe n’ibintu yari yambaye bitagaragaza uko ateye aho yari yambaye ikintu kimeze nk’ikiringiti.

Ababonye imyambarire ya Rihanna muri Met Gala 2021 bemeje ko yarimo ahisha ko atwite

Ibijyanye n’umubano wihariye wa Rihanna na A$AP Rocky byatangiye gukwirakwira ahagana mu mwaka wa 2018 ubwo bajyanaga mu cyumweru cy’imideli cya kompanyi ya ‘Louis Vuitton’ mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.

Umwaka wakurikiyeho [2018] Rihanna yasangije abamukurikira amafoto na none ari kumwe na Rocky mu bihembo bya ‘British Fashion’ yongeraho ati:”Wakoze A$AP Rocky kuduhagararira ku itapi itukura kandi no kuba iteka ufasha ‘Fenty’.”

Mu mpera z’umwaka wa 2019, Rihanna yagaragaye mu bitabiriye igitaramo cya Rocky mu gihugu cya Sweden, bongeye kandi kujyana mu gitaramo muri New York mu mwaka wa 2020.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo haje amakuru avuga ko rwose atari ubucuti busanzwe kuko uretse gusohokana bajya banararana. Rocky aganira na Rihanna binyuze mu kinyamakuru cya VOGUE, yabwiye Rihanna ati:”Ndagushima ariko ubyumve bya nyabyo.”

Mu mpera za 2020, Rihanna na Rocky bagiranye ibihe by’agatangaza mu gihugu cya Barbados igihugu cy’ibisekuru n’amavuko cya Rihanna. Ubwo bariyo bagiye bafotorwa baryohewe n’ubuzima basomana mu bwato, ibyashyize ku ndunduro amakuru yo kuba baba ari inshuti ahubwo bakaba ari abakunzi.

Mu mwaka wa 2021, Rocky mu kiganiro n’ikinyamakuru cya GQ, yise Rihanna ‘umufasha we n’urukundo rw’ubuzima bwe’. Akomeza agira ati:"Biba ari umunyenga iyo ubashije kubona uwa nyawe muri miliyoni z’abandi ndumva ubundi iyo ubizi uba ubizi niwe wanjye.”

Urukundo rwa A$AP Rocky rwatangiye kuvugwa no mu gihe uyu muhanzikazi yabaga akundana n'abandi

Rihanna mu myaka yatambutse yagiye akundana n’abagabo banyuranye barimo Chris Brown bakundanye hagati y’umwaka wa 2007 na 2009 bagatandukana nabi, Chris amukomerekeje, yakundanyeho kandi na Drake.

Mu mwaka wa 2015 yakundanye na Travis Scott urukundo rutarambye, aza kwnijra mu rukundo n’umuherwe w’umucuruzi, Hassan Jameel rwamaze imyaka igera kuri 3 mbere y'uko batandukana muri Mutarama 2020 kuri ubu akaba ari kumwe na A$AP Rocky

Amateka y'urukundo rwa Rihanna na Chris Brown n'ubu iyo avugwa uba wagira ngo byabaye ejo kandi haciyeho imyaka 12 batandukanye

Rihanna kandi yakundanyeho na Travis ibintu bitamaze igihe

Drake na Rihanna bakanyujijeho banakorana indirimbo n'ubu igikunzwe yitwa 'Work'

Imyaka itatu Rihanna yayimaze mu rukundo n'umucuruzi w'umwarabu Hassan Jameel baza gutandukana mu ntangiriro za 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND