Mu ntara y’Uburengerazuba aho bishobora kuza kugorana ugereranije n’uburyo babucyereye no gukorera ku gihe kw’aba bakobwa, niho hakomereje amajonjora aho aba mbere bamaze kuhagera barimo na Stella Matutina uheruka muri Albania muri The Miss Global 2021.
Mu bikorwa byo gushakisha umukobwa ufite ubwiza, umuco n’ubuhanga
ugomba kwambara ikamba rya Miss Rwanda 2022, byatangiye kuwa 29 Mutarama 2022 mu
Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze.
Aha hakaba haratoranijwe abakobwa 9 bagomba gukomeza mu
cyiciro kindi, aho bazahangana n’abandi bazaturuka mu zindi ntara, ibikorwa
bikaba bikomereje mu ntara y’Uburengerazuba aho ubona ko abakobwa babucyereye.
Muri bo, harimo Stella Matutina uheruka muri Albania mu
irushanwa The Global Beauty nyuma yo
kwegukana ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021, mu
irushanwa Miss Global Beauty Rwanda.
Ugereranije n’ejo, batangiye
kuhagera hakiri kare kandi ubona ko biteguye cyane ugereranije n’uko ab’ejo bari
bameze, ibintu bisa n’ibyumvikana kuko baba bakurikiranye amakuru y’abandi banagiriwe
inama n’abitabiriye mu Majyaruguru.
Nyuma y’Uburengerazuba hakaba hazakurikiraho Amajyepfo,
hakurikireho Uburasirazuba, ubundi amajonjora asorezwe mu mujyi wa Kigali.
Ibikorwa byo kureba ko abakobwa bujuje ibyangombwa byahise bitangira
Abakobwa babucyereye bitabiriye amajonjora ya Miss Rwanda mu Burengerazuba
Uburanga bw'abakowa bo mu ntara y'Uburengerazuba nabwo bukaba bwivugira
Rwanda Forensic Laboratory iri mu baterankunga ba Miss Rwanda 2022
TANGA IGITECYEREZO