RFL
Kigali

Charly na Nina baracyakumbuwe? Byinshi ku mubano wabo n'ubusesenguzi bw'abakurikiranira hafi umuziki

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/01/2022 9:09
0


Itsinda rya Charly na Nina ni rimwe mu matsinda yakunzwe ndetse ashimwa na benshi ku bw'imiririmbire yabo yanyuraga abatari bacye babashimiraga ubuhanga bw'amajwi yabo atagira uko asa.



Muri uko gukundwa kwabo gutuma bakomeza gukumbuga bitewe n'urwibutso basize mu bantu,  hamaze iminsi humvikana amakuru y'uko baba bagiye gusubirana gusa nta n'umwe uragira icyo abitangazaho yewe yaba ubutumwa bugufi ntacyo babuvugaho.

Mu kutagira icyo babivugaho ni byo bikomeza guheza abakunzi babo ndetse n'abakunzi b'umuziki nyaRwanda mu rungabangabo bibaza aho baburiye nyamara bahari ikibura ari ukwihuza bakongera bagatanga ibyishimo.

Havuzwe byinshi kuri iri tsinda kugeza ubwo ibyari bishya mu matwi no mu maso y'abanyarwanda nabyo babikoze kuko ni bwo bwa mbere kuva mu mwaka wa 2013 umwe mu bagize itsinda yari agiye ku rubyiniro wenyine.

Mu bindi byagiye bivugwa kandi hari nko kuba umwe muri bo yaba yari atwitse ariko biza kuba iby'ubusa kuko byari ibihuha. Hongeye kuvugwa ko intandaro yo gutandukana kwabo baba barapfuye umugabo ufite amafaranga bakananirwa kumvikana.

Abumva umuziki bakawusesengura neza bavuga ko impamvu yo gucika intege no gutandukana n'uwari umujyanama wabo Muyoboke Alex nabyo ari bimwe mu byaciye intege itsinda kuko yari arifatiye runini.

Charly na Nina na Amb.Nduhungirehe

Iyi urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo, ubona ko bariho mu buzima busanzwe butari ubwa gihanzi ndetse byagera kuri Nina ho ubona ko adashaka no kumenya amakuru ya Charly kuko n'amafoto ye yose bari kumwe yasibye.

Gusa nubwo bimeze gutyo konti yabo ya Charly na Nina yo amafoto ariho gusa ayaherukaho ni amafoto ya Nina ubwo yari mu gitaramo cyo kurwanya ruswa, aho yatunguranye ubwo yakiririmbagamo wenyine.

Charly na Nina baracyakumbuwe?

Charly na Nina ni itsinda ritazava mu matwi y'abakunzi b'umuziki muri rusange bitewe n'ibyishimo batanze batizigamiye mu bakunda umuziki yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Aba ni abahanzi baririmbiye abanyacyubahiro bakomeye barimo n'aba Perezida batandukanye ndetse bagatanga ibyishimo ku bo bataramiraga umunsi ku munsi aho bishimirwaga bitewe n'imiririmbire n'imibyinire yabo.

Mu mboni z'abakunzi babo bo na n'ubu baracyategereje iri tsinda ndetse hari n'abazwi mu myidagaduro bakubwira ko aba bahanzikazi bagikumbuwe ariko bakongeraho ko amazi atakiri ya yandi kuko ngo nizibika zari amagi.

Chary na Nina ku rubyiniro birahirwaga na benshi

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye n'umuhanzi Davis D, yavuze urukumbuzi akumbuye Charly na Nina. Patycope umwe mu bakurikirana ndetse akaba mu myidagaduro umunsi ku munsi nawe hari icyo yabavuzejo. Umwe mu baDj bakomeye akaba ari n'umwe b'ikirango cy'umuziki ariko wadusabye kudatangaza amazina ye yagize ati "Hari igihe bazasanga batakibakeneye", icyakora yabahaye umukoro wo gukora cyane.

Davis D aganira na InyaRwanda yagize ati: ''Hari ikintu cyagabanyutseho, ni abakobwa bari bafite umwihariko ku bijyanye n'umuziki. Kuba bagaruka hari ikintu cyiza bakongera mu muziki ku ruhande rw'igitsinagore kuko hari ikintu cyagabanutseho, rero ni ikintu cyiza cyane numva nanjye nakwishimira kuko bari inshuti zanjye bose, baramfashije cyane, rero nanjye niteguye no kubafasha ubufasha bansaba nanjye nabubaha bwose.''

Kuri Patycope we siko abibona ijana ku ijana kuko abona ko ikibuga cyamaze guhinduka. Yagize ati: ''Ikintu cya mbere ntabwo bakwakirwa nk'uko bari bameze, umuziki ni nk'urusimbi rero babikora bikanga cyangwa bikemera kuko hari abo bafunguriye amayira baraza ndetse barabikora. Gusa kugaruka ni byiza kuko barakumbuwe ndetse barakenewe cyane bakoze umuziki mwiza ndetse berekanye ko igitsinagore gishoboye ndetse ko bakora umuziki ugakundwa abantu bakabishimira".

Yakomeje agira ati: ''Basize icyuho kinini mu bakobwa kuva batandukana rero hari icyuho cyabayeho, rero gukora umuziki uje ukagenda nabyo hari icyuho bisiga.''

Umwe mu bavanzi b'imiziki bakomeye ndetse banabimazemo igihe, babikozemo igihe kinini banabirambyemo magingo aya ariko utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yabwiye na InyaRwanda ko Charly na Nina bakwiye gusubiza amerwe mu isaho kuko bashobora gusanga ikibuga cyaricuritse.

Charly na Nina n'uwari umujyanama wabo Muyoboke Alex wagize uruhare rukomeye mu muziki wabo

Uyu mu Dj yakomeje avuga ko bagakwiye kuza bagafatirana n'uyu mwaka kuko n'ubwo ikibuga cyacuramye hari ibikiri gucurukuka kuko ni bwo habonetse indirimbo na Diamond n'abanyarwanda, iza Harmonize n'abandi bityo akaba asanga bakwiye kuza bagafatirana kuko bashoboye.

Yagize ati: ''Nibyo nibaze ariko nibatinda bazasanga ikibuga cyaracuramye, rero bari abahanga cyane ndetse hari umusanzu batanze ku muziki nkatwe ducuranga umunsi ku munsi turabizi indirimbo z'ab'igitsinagore zari nkeya.''

Itsinda rya charly na Nina ryatangiye umuziki muri 2013, icyo gihe nibwo aba bakobwa biyemeje gutangira kuririmbana nk’itsinda nyuma y’imyaka itari mike baririmbira mu tubyiniro dutandukanye hano muri Kigali banafasha abahanzi babaga bitabiriye irushanwa rya PGGSS.

Nyuma yo gutangira kuririmbana nk’itsinda aba bakobwa berekanye ingufu nyinshi cyane ndetse n’ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru aho bagiye bakora indirimbo nyinshi zigakundwa nka 'Indoro', 'Owooma', 'Face to Face', 'Komeza unyirebere', 'Zahabu', 'Agatege' n'izindi.  

Ugutandukana kwabo na Muyoboke Alex wari umujyanama wabo kwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2018. Muyoboke yari amaze kubafasha guteza imbere muzika yabo ku rwego rugaragarira buri wese yaba mu gihugu no mu Karere. Nyuma yo gutandukana, hatangajwe ko bagiye gukomeza umuziki bafatanyije n’inshuti zabo nk’uko babyeretse itangazamakuru muri Kanama 2018.

Charly na Nina ni itsinda ritazibagirana

Kuva muri uwo mwaka batandukana na Muyoboke aba bakobwa batangiye kujya bakorana bya hafi ba bamwe mu nshuti zabo nka Rwema Denis ndetse na Dj Pius n'ubwo batamaranye kabiri kuko bageze aho bakomeza kwikorana ariko bigenda bigaragara y’uko aba bakobwa batagifite umuvuduko nk'uwo batangiranye.

Nyuma yaho bagiye bagirana ibibazo hagati yabo muri iyo myaka yakurikiyeho. Kugeza ubu benshi mu bakunzi babo bari kwibaza aho aba bakobwa baba bari. Hashize iminsi humvikana inkuru zivuga ko baba bagiye gusubirana, gusa bo ubwabo baruca bakarumira.


Charly akora mu biganza bya Perezida Museveni


Nina akora mu biganza bya Perezida Museveni








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND