RFL
Kigali

Tombola y'amakipe ahatanira kujya mu gikombe cy’Isi yasize hagati ya Salah na Mane umwe azasigara ku rugo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2022 17:56
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022, hasohotse gahunda yuko amakipe yo muri Afurika ahatanira kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka azahura.



Amakipe 10 yabikoreye akagera mu cyiciro cya nyuma kizatanga amakipe 5 azitabira igikombe cy’Isi, aratangira guhatana muri Werurwe harimo umukino ukomeye uzahuza Misiri na Senegal.

Amakipe yageze muri iki cyiciro ni 10, amakipe atanu niyo azajya mu gikombe cy’Isi, bivuze ko hazaba imikino itanu, ikipe izatsinda niyo izabona itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Uko amakipe azahura:

Egypt vs Senegal

Ghana vs Nigeria

Mali vs Tunisia

DR Congo vs Morocco

Cameroon vs Algeria

Imikino ya mbere izakinwa tariki ya 23 Werurwe, mu gihe indi mikino izakinwa tariki ya 29 Werurwe hamenyekana amakipe atanu yakatishije itike y’igikombe cy’Isi 2022.

Hagati ya Mohamed Salah na Sadio Mane umwe ntazajya mu gikombe cy'Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND