RFL
Kigali

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda aho biteganyijwe ko ari buhure na Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2022 11:21
0


Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, yamaze kugera mu Rwanda mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 mu ruzinduko rw'umunsi umwe aho biteganijwe ko ari buhure na Perezida Paul Kagame



Lt Gen Muhoozi w'imyaka 47 uri kubarizwa mu Rwanda ni umwe mu bayobozi bakomeye mu gisikare cya Uganda dore ko ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri icyo gihugu kiyoborwa na Se Yoweli Kaguta Museveni w'imyaka 77 y'amavuko. Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu ibinyamakuru by'i Kampala byanditse bishishikaye ko bifite amakuru bivana mu buyobozi bukuru bwa Uganda y'uko umuhungu wa Perezida Museveni agirira uruzinduko i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, gusa ayo makuru ntacyo Leta y'u Rwanda yigeze iyatangazaho. Kuri ubu Muhoozi yamaze kugera i Kigali.

The New Times yanditse ko Let Gen Muhoozi ari buhure na Perezida Kagame ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu. Muhoozi aje mu Rwanda nyuma y'iminsi micye atangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame ari Nyirarume ndetse yikoma abashaka kumurwanya. Ati "Uyu ni Marume wanjye, Afande Paul Kagame. Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye. Bagomba kwitonda”. Muhoozi aje mu Rwanda nyuma y'imyaka hafi 5 umubano w'u Rwanda na Uganda utameze neza ndetse nta n'ubuhahirane buhari kuko imipaka ifunze. U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abanyarwanda bari muri Uganda no gucumbikira abagamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.



Lt Gen. Muhoozi ari kubarizwa mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND