RFL
Kigali

Reka dufatanyirize hamwe dufashe - Mimi Mehfira yasabye abantu gukomeza kwitanga mu gushaka Miliyoni 6Frw zo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/01/2022 11:50
0


Iminsi ibaye ibiri Meddy afatanije n’Inkoramutima aho babinyujije ku rubuga rwa ‘Gofund’ batangije konti yo gushakishirizaho miliyoni 6Frw zo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza Elisie witabye Imana, kuri ubu hakaba hamaze kuboneka miliyoni zirenga 2.6Frw. Mimi Mehfira umugore wa Meddy, yasabye abantu gukomeza kwitanga.



Meddy afatanije n’abafana be bari hirya no hino ku isi bihaye umuhigo wo gukusanya miliyoni 6Frw zo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza Elisie Rutiyomba witabye Imana kuwa 14 Mutarama 2022 umwana wari waramamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy.

Urupfu rwa Akeza Elisie rwararababaje benshi. Mu minsi 2 rero hatangijwe igikorwa cyo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza, hamaze kuboneka miliyoni zirengaho gato 2.6Frw zatanzwe n’abantu bagera kuri 63 nk'uko iyi konti ibigaragaza iri ku rubuga rwa ‘Gofund’ yafunguwe na Inkoramutima Family.

Uwifuza gufasha akaba yananyura kuri Instagram muri stories za Meddy n'iz’abafana be, Inkoramutima na Mimi wanahamagariye abafite umutima wo gufasha gukomeza aho yagize ati: ”Reka dufatanyirize hamwe dufashe uyu muryango ndabasabye.”

Iki gikorwa kibaye nyuma gato y'uko Akeza Elisie Rutiyomba ashyinguwe kuwa 18 Mutarama 2022 mu irimbi rya Rusororo. Inzego z’iperereza n’ubutabera zikaba zikomeje akazi kazo aho babiri mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza batawe muri yombi barimo umukozi wo mu rugo rwa se yaguyemo na mukase.

KANDA HANO NAWE UBE WAFASHA


Mimi Mehfira yasabye abantu gukomeza kwitanga mu gushaka miliyoni 6Frw zo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza Elisie Rutiyomba 

Hamaze kuboneka miliyoni 2.6Frw muri 6Frw zikenewe, amaze gutangwa yitanzwe n'abagera kuri 63 b'inkoramutima n'inshuti zazo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND