RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Sky2 nyuma yo gusezerana n’umukunzi we bafitanye umwana -VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/01/2022 18:30
0


Byari ibyishimo n’umunezero ku muraperi Sky2 n’umugore we Bakarere Sandrine nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.



Akimara gusezerana, Sky2 yabaye nk’uwiruhukije bitewe n’urukundo akunda umugore we Sandrine, maze amuvuga imyato karahava bitewe n’ibihe ndetse n’ubuzima bugoye banyuranyemo ariko agakomeza akamubera umwari w’umutima.

Mu kiganiro yahaye INYARWANDA, Sky2 yavuze ko umugore we ari umufatanyabikorwa, umwunganizi we mu gihe cyose babanye kuva mu mwaka wa 2014 banabyaranye umwana umwe w’umuhungu.

Muri iki kiganiro na InyaRwanda, umuraperi Sky 2 yavuze ko ari iby'agaciro kuba yafashe ku ibendera ry’igihugu ari guhamya isezerano hamwe n’umugore we akunda, ahamya ko ubu aribwo batangiye urugendo kuko bagiye kubaka rugakomera bakabyara hungu na kobwa.

Sky 2 yafashe ibendera ry'igihugu ahamya isezerano rye

Yagize ati’’Ni iby'agaciro kanini sinabona uko mbisobanura kereka ufunguye umutima wanjye ukareba ibyishimo mfite byo kuba mpamije isezerano na Sandrine, navuga ko ari byose byanjye kuko yandinze byinshi bikomeye".

Muri iki kiganiro Kandi Sandrine umugore wa Sky2, yabwiye InyaRwanda ko ari iby'agaciro kanini guhamya isezerano n’umugabo akunda utarishoye mu bibi, utarara mu gasozi cyane ko ubuzima bw’umuziki bwe bwose aba abuzi ndetse n’iyo yaraye muri studio.

Sandrine yafashe ibendera ry'igihugu ahamya isezerano rye na Sky 2

Yagize ati’’Kuri uyu munsi nuzuye amashimwe menshi nterwa no kuba mfite umugabo nka Sky2 unkunda ndetse akandwanira ishyaka nk’umugore we, rero sinabona icyo mvuga ndetse n’icyo namwitura gusa nanjye ndamukunda.’’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE CYA SKY 2 NYUMA YO GUHAMYA ISEZERANO RYE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND