RFL
Kigali

Gakwaya Celestin n'umugore we Mutesi Moreen bibarutse imfura y'umukobwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2022 11:01
0


Nyuma y'amezi 13 bambikanye impeta y'urudashira, Celestin Gakwaya n'umugore we Moreen Mutesi yise 'Isôoko idudubiza urukundo igatemba amahoro n'ituze', bamaze kwibaruka imfura yabo y'umukobwa yabonye izuba mu rucyerera rw'uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022.



Gakwaya Celestin wamamaye muri filime 'Serwakira' yakinnyemo yitwa Nkaka, n'izindi zitandukanye zatumbagije izina rye, yabwiye InyaRwanda.com ko Imana yabahaye umwana mwiza w'umukobwa. Ati "Umuryango wanjye wungutse Nyampinga mwiza cyane kuri uyu wa Kane". Yavuze ko uyu mwana wabo yavukiye mu bitaro bya Kibagabaga, bakaba bamwise 'Gakwaya Ariellah Praise'.

Gakwaya na Mutesi basezeranye imbere y'Imana tariki 12/12/2020 mu birori byabereye muri 'Bethlehem Miracle church' i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki 06/12/2020, naho gusezerana imbere y'amategeko ya leta biba tariki 03/12/2020 mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Gakwaya aherutse kubwira InyaRwanda ko umugore we Mutesi Moreen ari impano yahawe n'Imana, yongeraho ko ari umukobwa w'uburanga unafite indangagaciro nyarwanda hakiyongeraho n'iza Gikristo. Ati "Mutesi ni uko hejuru y'uburanga hiyongeraho indangagaciro nyarwanda n'iza Gikristo".


Gakwaya na Mutesi bibarutse imfura y'umukobwa

Gakwaya Celestin yigeze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko umugore we Mutesi Moreen ari isoko idudubiza urukundo. Mu butumwa bwuje imitoma yanyujije kuri Whatsapp status, yaragize ati "Ese nkwite nde? Sinakwita Mutesi kandi abakwibarutse barabyeretswe mbere na Rurema".

"Ninkwita umutegarugori sinzaba ngiye kure n'ibyo uwaguhanze yahamirishije kukuzana ku isi none akaba ampaye kukwegukana mu magana y'abari baraguhanze amaso bose bahigira kukwegukana hari n'abashakaga kukugira umuhigo. Ndakwita isoko idudubiza urukundo igatemba amahoro n'ituze bitaha muri roho yagukunze;

Igahumurizwa n'inseko yawe izira uburyarya ukitwa urumuri rumurikira umutima hato ngo udaterwa n'umwijima w'ahashize, ahubwo uhora uhazwa n'amagambo atari indyarya zisekana imbereka bamwe bakomora mu mpfunya zivuna umuheha zigata injishi inyambo zigatekeshwa n'umushiha wabo kandi nta mugayo iwabo ntatuze hahora umushiha. Tona utoneshwe mukazana wa Gakwaya nyina w'abanye. Nkwite nde koko?".


Gakwaya na Mutesi bari mu byishimo byo kwibaruka imfura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND