Christie Brinkley w’imyaka 67 yongeye gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yigaragaza nk’inkumi y’imyaka micye mu mwambaro ku mazi yongera gushimangira ko gusaza ari mu mutwe.
Christie Brinkley yitwara
nk’umukobwa muto w’umunyamujyi aho ku
myaka ye 67 yongeye kwifata ifoto yambaye umwambaro w’abangavu wa Bikini, igishura
cyiza cyorohereye, n’ingofero ngali.
Yahise ayisangiza abamukurikira
ku mbuga nkoranyambaga mbere y'uko ajya kwidagadura ku mucanga ku mazi.
Bamwe mu babonye ifoto
yabasangije bayishimiye abandi bamusaba kuva mu byo arwana nabyo kuko byamurenze.
Umwe yagize ati: ”Uri
agatangaza Christie kandi wiyitagaho imyaka ni imibare unkora ku mutima.”
Undi ati:”Hagarika
ibyo urimo byarakurenze uri kurenga ku mabwiriza ajyanye n’imyaka ufite.”
Nyamara kenshi
Christie iyo abajijwe ku byo akora avuga ko abikorera abari mu myaka ingana n'iye
kandi baba bamushima.
Agira ati: ”Nshyira
hanze amafoto kuko numva abagore bari mu myaka nk'iyanjye baba banshima bambwira
ukuntu ndi igitangaza kuko nkomeza kwemeza abantu ko imyaka ari imibare atari
ibyo umuntu akora.”
Ubusanzwe Christie w’imyaka
67 yamamaye mu kumurika imideli, gukina filimi n’ubushabitsi, ibintu yatangiye mu
myaka yo hambere.
Ni umwe mu banyabigwi mu
ruganda rwo kwerekana imideli, akaba afite ubutunzi bubarirwa muri miliyari 100Frw.
Christie muri Bikini y'inkumi yerekana imiterere ye
Ahamya ko ibyo umuntu akora ntaho bihuriye n'imyaka kuko byose ari mu mutwe
TANGA IGITECYEREZO