RFL
Kigali

Abamubwira ko ashaje ntabitaho! Christie Brinkley ku myaka 67 yongeye kwiyerekana nk’inkumi mu mwambaro wo ku mazi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/01/2022 22:29
0


Christie Brinkley w’imyaka 67 yongeye gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yigaragaza nk’inkumi y’imyaka micye mu mwambaro ku mazi yongera gushimangira ko gusaza ari mu mutwe.



Christie Brinkley yitwara nk’umukobwa muto w’umunyamujyi aho ku myaka ye 67 yongeye kwifata ifoto yambaye umwambaro w’abangavu wa Bikini, igishura cyiza cyorohereye, n’ingofero ngali.

Yahise ayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mbere y'uko ajya kwidagadura ku mucanga ku mazi.

Bamwe mu babonye ifoto yabasangije bayishimiye abandi bamusaba kuva mu byo arwana nabyo kuko byamurenze.

Umwe yagize ati: ”Uri agatangaza Christie kandi wiyitagaho imyaka ni imibare unkora ku mutima.”

Undi ati:”Hagarika ibyo urimo byarakurenze uri kurenga ku mabwiriza ajyanye n’imyaka ufite.”

Nyamara kenshi Christie iyo abajijwe ku byo akora avuga ko abikorera abari mu myaka ingana n'iye kandi baba bamushima.

Agira ati: ”Nshyira hanze amafoto kuko numva abagore bari mu myaka nk'iyanjye baba banshima bambwira ukuntu ndi igitangaza kuko nkomeza kwemeza abantu ko imyaka ari imibare atari ibyo umuntu akora.”

Ubusanzwe Christie w’imyaka 67 yamamaye mu kumurika imideli, gukina filimi n’ubushabitsi, ibintu yatangiye mu myaka yo hambere.

Ni umwe mu banyabigwi mu ruganda rwo kwerekana imideli, akaba afite ubutunzi bubarirwa muri miliyari 100Frw.

Christie muri Bikini y'inkumi yerekana imiterere ye

Ahamya ko ibyo umuntu akora ntaho bihuriye n'imyaka kuko byose ari mu mutwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND