Umunyarwanda Bizimana Djihad ukinira KMSK Deinze yo mu Bubiligi witeguraga ubukwe mu mpera z’Ukuboza, byarangiye busubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego.
Mu
itangazo ryasohowe n’iyi miryango yiteguraga kuba umwe, bavuze ko ubu bukwe
bwari buteganyijwe tariki ya 27 n’iya 29 Ukuboza 2021, bwamaze gusubikwa kubera
COVID-19.
Itangazo
riragira riti "Bitewe n’ibihe bitunguranye, ubukwe bwa Dalda na Djihad bwagombaga
kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza bwimiriwe ku yandi matariki. Dusabye imbabazi
ku ngorane ibi bishobora guteza, twizeye ko tuzishimana mu bukwe bwacu mu minsi
iri imbere".
Tariki
ya 15 Gicurasi 2021 nibwo imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, aho Dalda Simbi
na Djihad Bizimana basezeranye mu idini ya Islam, bikaba byarabereye mu
Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bombi baba.
Indi
mihango yose y’ubukwe yari iteganyijwe kuzabera mu Rwanda, aho uyu mukinnyi
ukina mu kibuga hagati yagombaga kuza mu Rwanda azanye umugeni akamwereka
ababyeyi, inshuti n’abavandimwe.
Umwanzuro
wo gusubika ubukwe wafashwe nyuma y’uko amabwiriza mashya ya Coronavirus avuga
ko mu bukwe abantu batagomba kurenga 75, ariko ubu bageze kuri 40, ni mu gihe
uyu mukinnyi we yifuzaga abantu benshi bazitabira ibirori bye.
Mu
ntangiriro za Werurwe uyu mwaka nibwo Djihad Bizimana yateye ivi, asaba Dalda
kuzamubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.
Igihe
ubu bukwe buzabera nticyatangajwe, gusa biteganyijwe ko igihe ingamba zo
kwirinda COVID-19 zizaba zorohejwe abantu bemerewe kwitabira ibirori ari
benshi, nta kabuza buzahita busubukurwa.
Ubukwe bwa Djihad na Dalda bwasubitswe kubera COVID 19
Muri Werurwe nibwo Djihad yateye ivi yambika impeta umukunzi we Dalda
TANGA IGITECYEREZO