RFL
Kigali

Ubukwe bwa Djihad Bizimana ukina mu Bubiligi bwasubitswe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/12/2021 9:24
1


Umunyarwanda Bizimana Djihad ukinira KMSK Deinze yo mu Bubiligi witeguraga ubukwe mu mpera z’Ukuboza, byarangiye busubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego.



Mu itangazo ryasohowe n’iyi miryango yiteguraga kuba umwe, bavuze ko ubu bukwe bwari buteganyijwe tariki ya 27 n’iya 29 Ukuboza 2021, bwamaze gusubikwa kubera COVID-19.

Itangazo riragira riti "Bitewe n’ibihe bitunguranye, ubukwe bwa Dalda na Djihad bwagombaga kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza bwimiriwe ku yandi matariki. Dusabye imbabazi ku ngorane ibi bishobora guteza, twizeye ko tuzishimana mu bukwe bwacu mu minsi iri imbere".

Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, aho Dalda Simbi na Djihad Bizimana basezeranye mu idini ya Islam, bikaba byarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bombi baba.

Indi mihango yose y’ubukwe yari iteganyijwe kuzabera mu Rwanda, aho uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yagombaga kuza mu Rwanda azanye umugeni akamwereka ababyeyi, inshuti n’abavandimwe.

Umwanzuro wo gusubika ubukwe wafashwe nyuma y’uko amabwiriza mashya ya Coronavirus avuga ko mu bukwe abantu batagomba kurenga 75, ariko ubu bageze kuri 40, ni mu gihe uyu mukinnyi we yifuzaga abantu benshi bazitabira ibirori bye.

Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka nibwo Djihad Bizimana yateye ivi, asaba Dalda kuzamubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

Igihe ubu bukwe buzabera nticyatangajwe, gusa biteganyijwe ko igihe ingamba zo kwirinda COVID-19 zizaba zorohejwe abantu bemerewe kwitabira ibirori ari benshi, nta kabuza buzahita busubukurwa.

Ubukwe bwa Djihad na Dalda bwasubitswe kubera COVID 19

Muri Werurwe nibwo Djihad yateye ivi yambika impeta umukunzi we Dalda


Djihad akinira Deinze yo mu Bubiligi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habiyaremyetheogene2 years ago
    IMANA IZABAHE URUGORUHIR BAZABYARE KOBWA NAHUNGU BAZATUNGEKANDI BAZATUNGANIRWE.





Inyarwanda BACKGROUND