RFL
Kigali

Girl Named Tom y'abavandimwe 3 yegukanye The Voice USA yandika amateka yo kuba itsinda rya mbere riciye aka gahigo

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:15/12/2021 15:04
0


Itsinda Girl Named Tom ryegukanye irushanwa rya The Voice USA icyiciro cyaryo cya 21, riba itsinda rya mbere ryanditse aya mateka kuva iri rushanwa ryatangira mu 2011. Iri tsinda ryegukanye iki gihembo mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.



Iri tsinda rigizwe n’abavandimwe 3 ari bo Liechty Caleb (26), Joshua Liechty (24) na Bekah Grace w'imyaka 20. Iyi ntsinzi ya Girl named tom yabaye intsinzi ya kane ku mutoza Kelly Clarkson w'imyaka 39 waherukaga gutwara iri rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro ya 17. Kelly Clarkson yishimye cyane abasanga kuri stage arabahobera.

Iri tsinda "Girl named Tom" ryatsinze mugenzi wabo bari bahanganye ari we Hailey Mia bakaba bari bahuje n’umutoza Kelly Clarkson, Wendy Moten na Paris Winningham babarizwaga muri Blake Shelton, hamwe na Jershika Maple utozwa John Legend.

Aba bavandimwe batwaye iki gikombe, bakomoka mu mujyi muto wa Pettisville muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba barakuze bigira mu rugo ari byo bita "Home schoolong". Ibi bikaba ari byo byabafashije gukurira hamwe bagakomeza umubano wabo kandi umuziki wabaye igice kinini cy'amasomo yabo.

Bakiri bato, biyandikishije mu masomo ya piyano nyuma baza kwinjira mu ikinamico igihe batangiraga kujya mu ishuri rya Leta. Nubwo barezwe mu buhanzi, bose bari bafite gahunda yo kuba abaganga kugeza igihe se bamusanganye kanseri idasanzwe muri 2017.

Bekah (mushiki wabo), arangije amashuri yisumbuye naho basaza be bari kurangiza kaminuza, indwara ya se yari itaramenyekana neza gusa byatumye biyemeza gushinga itsinda kugira ngo bamarane igihe n'umuryango mu mwanya wo gukomeza amashuri.

Bakomeje bagira bati "Bamwe bashobora gutekereza ko iki ari cyo gihe kibi cyane kuba data ari mu bihe bikomeye arwaye Cancer bigahurirana ninsinzi yacu kuri Television y'igihugu. Mu kuri turumva dufite amahirwe kandi dushimishijwe no kugira ibihe byiza by'ibyishimo mu gihe gikomeye The Voice yahaye umuryango wacu amahirwe yo guhuza, gutekereza no gushyirahamwe mu rukundo.


Ubwo Girl Named Tom bashyikirizwaga igikombe cyabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND