Kigali

Ed Sheeran yoherereje umugore wa Lionel Messi ubutumwa bwihariye

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:15/12/2021 12:16
0


Umugore wa Lionel Messi, Antonela Rocuzzo yakiriye ubutumwa bwihariye buvuye kwa Ed Sheeran asanzwe akunda bidasanzwe.



Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri Television, umuririmbyi ukomeye, akaba n'umwanditsi w'indirimbo w'Umwogereza Ed Sheeran yoherereje ubutumwa umugore wa Lionel Messi witwa Antonela Rocuzzo amusaba imbabazi.

Ed Sheeran na Lionel Messi bahuye tariki 28 Nzeri 2021 ubwo PSG yakinaga na Manchester City muri Champions League, icyo gihe PSG yabashije no gutsinda iibtego 2 ku busa bwa Man City. Muri iryo joro ni bwo Lionel Messi yatsinze igitego cye cya mbere muri iyi kipe ye nshya ya PSG, nyuma y'akazi gakomeye yakoze agashotera hanze y'urubuga rw'amahina.

Nyuma y'uwo mukino ni bwo Lionel Messi yahuye na Ed Sheeran ndetse bafata ifoto. Messi yayishyize ku mbuga ze nkoranyambaga yandikaho ati: "Birashimishije guhura nawe, icyamamare Ed Sheeran."

Ibi rero byababaje umufasha wa Lionel Messi ari we Antonela Rocuzzo kuko ari umufana ukomeye wa Ed Sheeran ariko akaba atari ahari ngo ahure nawe ahubwo akaba yahuye na Messi.

Muri iki cyumweru Ed Sheeran yagiranye ikiganiro n'umukinnyi wa firime w'umunya-Argentine akanaba umunyamakuru witwa Daniela Aita. 

Bageze hagati muri icyo kiganiro Daniela Aita yahaye umwanya Ed Sheeran ngo agire ubutumwa bwihariye atanga. Daniela Aita yagize ati: "Uraho Anto! Ndi kumwe n'inshuti yanjye Ed Sheeran ushaka kugira ubutumwa aguha."

Sheeran nawe ati:"Umbabarire cyane kuba tutarabonanye i Paris ariko mu mpeshyi nzaza muri Stade de France ushoboye kuhagera waza tukazabonana. Igihe cyose washaka kuza ntuzagire ikibazo, nzakubona kandi tuzabonana".

Ed Sheeran kandi yageneye Antonela Rocuzzo kopi ya alubumu ye yise LP Equals aho yayerekanaga no ku mashusho

Sofia Balbi umugore wa Luis Suarez wakinanaga na Lionel Messi muri FC Barcelona, yanditse kuri iyo foto ya Messi na Sheeran ati:"Hari umuntu nzi wakunda iyi foto", aha yashakaga kuvuga Antonela Rocuzzo kuko yari azi ukuntu amukunda cyane.

Sofia Balbi na Antonela Rocuzzo ni inshuti zikomeye nk'uko bimeze ku bagabo babo, dore ko n'imiryango yabo ikijyana mu biruhuko n'ubwo Messi na Suarez batagikinana.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa karindwi kwa 2022, Ed Sheeran azataramira muri Stade de France aho ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ikinira, ndetse akaba yarageneye umwanya umuryango wose wa Messi muri (VIP).

Antonela akunda cyane indirimbo za Ed Sheeran 

Ed Sheeran n'umunyamakuru ubwo bari mu kiganiro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND