RFL
Kigali

Guhaha hakiri kare no gutekereza neza ku mpano uzatanga: Ibintu byagufasha kwirinda gusesagura mu minsi mikuru

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:14/12/2021 16:01
0


Akenshi usanga mu minsi mikuru ibiciro ku masoko byiyongereye byaba ibyo kurya, imyambaro ndetse n’imitako. Uretse ibyo kandi usanga kenshi abantu benshi iyi minsi irangira mu mifuka yabo harimo umuyaga kubera kuyizihiza.



Bimwe mu bintu 6 byagufasha kwirinda gusesagura mu minsi mikuru 

1.Guhaha hakiri kare

Niba umaze gushyira kuri gahunda ibyo uzakenera tangira guhaha hakiri kare kuko akenshi iyo utangiye guhaha iyo minsi yageze usanga hamwe na hamwe ibiciro bizamuka bikaba byatuma ya gahunda mwihaye itagenda neza ngo ihwane n'uko mubyifuza.

2.Irinde gukururwa n’amapromosiyo y’iminsi mikuru

Ni byiza niba ugiye guhaha ukabona ikintu mukeneye ukakigura ariko na none jya ushishoza wirinde kwita kuri za promotion ziba ziri mu maguriro kuko zishobora gutuma ugura ibyo utateganije kandi wenda bitari bikenewe cyane.

3. Cunga neza umutungo w'umuryango kuko nyuma y'iminsi mikuru abana bazajya ku Ishuri

Ku muryango kandi mu gihe cy’iminsi mikuru usanga ingo zitari nke zikoresha amafaranga ku buryo butateguwe, ndetse bamwe bikabagiraho ingaruka mu ntangiriro z’umwaka kandi baba bafite byinshi bibasaba amafaranga nk’amashuri y’abana. Dore uburyo wakoresha neza umutungo wawe mu gihe cy’iminsi mikuru ukirinda ubukene buyikurikira.

Mwicare mushyire kuri gahunda ibintu byose mukeneye: Biba byiza iyo umuryango wicaye hamwe ukaganira ukuntu uzishimira iminsi mikuru haba abana bakabazwa mbere ibyo bakeneye ndetse n’ababyeyi nabo bakabishyira kuri gahunda hakurikijwe amafaranga mufite. Kubaza umwana icyo asha mbere bituma umunsi wo kujya kumugurira uzaba uzi icyo uzagura, atari bya bindi byo kujyana n’umwana icyo ashatse cyose ukagura.

4.Gupanga amafaranga azagenda ku mpano uzatanga 

Niba ufite gahunda yo gutanga impano mu muryango cyangwa hanze yawo biba byiza nabyo ubishyize kuri gahunda y’ibintu byose bizakoreshwa mu minsi mikuru, abashyitsi uzatumira, ahantu uzasohokera na mafaranga byibuze bizatwara. Niba ufite ibirori kandi iwawe teganya uko uzakira abo bashyitsi n'amafaranga bizatwara iminsi mikuru itaragera. 

 5. Teganya amafaranga ku ruhande uzifashisha mu bintu bitunguranye mbese, genda urenzaho bike bike ku bintu wapanze  

Umaze gushyira kuri gahunda ibintu byose ukamenya amafaranga uzakoresha ni byiza kumenya ko hari n'andi mafaranga macye usigaranye ashobora kugufasha mu gihe ugize ibintu bigutunguye muri iyo minsi mikuru nko kugira abashyitsi benshi utateganije cyangwa no kujya guhaha mugasanga ibintu byahenze.

6.Kureba ibyo mukeneye cyane kurusha ibindi ukaba ari byo ugura

Niba mwashyize kuri gahunda ibyo muzakoresha wirebera ku bandi mu gihe muri ku isoko mwagiye guhaha ngo nuko baguze ibi ngo nawe ubigure. Aha turavuga abantu bajya guhaha bakajyana n’abandi b’inshuti zabo ugasanga bagenda biganana ibyo umwe aguze n’undi agahita abigura, ibi rero si byiza kuko bituma ugera mu rugo ugasanga mu mufuka byazambye.

Kuba iminsi mikuru yizihizwa n'abantu benshi ni yo mpamvu baba bagomba gupanga uko izagenda cyane cyane ku mafaranga kuko akenshi usanga amafaranga ashobora gukoreshwa nabi bikaba byakurikirwa no kuguza bya hato na hato nyuma yayo.

Iminsi Mikuru ya Noheli n'Ubunani irangwa no gutanga impano nyinshi

Src: www.ramseysolution.com,www.saving.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND