Umuhanzi Muchoma yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise “Amarangamutima” , yuzuye agahinda k’umukobwa wahaye amaso ye umusore bakundanaga wari ufite ubumuga bwo kutabona nyuma uyu musore akaza kumuhemukira.
Uyu muhanzi uri mu Rwanda muri iki gihe, dore ko
akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ibyo yaririmbye
muri iyi ndirimbo atari ukuri ariko 'nzi benshi banyura mu bibazo nk'ibyo
ukitanga cyane, ugatanga buri kintu amaherezo ugahemukirwa”.
Ibi ngo nibyo byatumye yicara ashushanya urugendo
rw'umukobwa wakunze umusore wari ufite ubumuga bwo kutabona, kubera urukundo bikagera
ubwo amwitangira akamuha amaso ye umusore akongera kureba nyuma y’igihe kinini.
Akomeza ati “Umukobwa yabaye impumyi, hanyuma umusore
arongera arareba kubera ko umukobwa yari yamuhaye amaso ye.”
Muchoma avuga ko amaherezo, uyu musore yaje guhemukira
uyu mukobwa atangira kumuca inyuma 'kubera ko atabonaga, nyine urumva byari agahinda
n'akababaro'.
Ibi binagaragara mu ikinankuru y’iyi ndirimbo, aho
umusore atangira kuzana abandi bagore kubera ko umukunzi we atabonaga.
Muri iyi ndirimbo, Muchoma agaragaza ukuntu uyu
mukobwa yashenguwe n'ukuntu umukunzi we yahaye amaso yahindutse mu gihe gito, akamuca
inyuma amuzaniraho abandi bagore, bituma uyu mukobwa afata icyemezo cyo
kwiyahura.
Ati “No mu mashusho y'iyi ndirimbo biragaragara. Ni
indirimbo y'agahinda muri macye, igaragaza uburyo ushobora gukunda umuntu utari
uwa nyawe. Hanyuma umuntu yanakubwira ati mwihorere ntushake kubyumva ugakomeza
ugahatiriza, ariko amaherezo bikazakugeza ahantu hatari heza.”
Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo nta muntu azi ibi byabayeho, ariko hanze aha hari benshi banyura mu bigeragezo nk’ibi, aho umuntu ashobora gukunda urukundo rukamurira mu gihe gito. Muchoma yasohoye amashusho y’indirimbo ateye agahinda yise ‘Amarangamutima’
Muchoma yavuze ko ibyo yaririmbye atari inkuru mpamo
TANGA IGITECYEREZO