RFL
Kigali

Iki ni igihe cyanjye gisobanutse cyo gukora umuziki - R. Tuty yahishuye ko yabonye umujyanama anavuga kuri Album azamurika mu 2022

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/12/2021 15:46
0


Umuhanzi nyarwanda R. Tuty (Nikuze Alain Thierry) ubarizwa i Burayi mu gihugu cy'u Bubiligi, yatangaje ko ageze kure yitegura gushyira hanze Album ye ya mbere yise 'Umunyamugisha'. Ibi yabitangaje ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya 'Iri banga' aririmbamo ko abakundana bakwiriye kubagarira urukundo rwabo bakirinda ko ruba 'sesabayore'.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, R. Tuty yavuze ibyo amaze iminsi ahugiyemo anatangaza imihigo afite mu mwaka utaha wa 2022 irimo n'igitaramo gikomeye azakora cyo kumurika Album ye yise 'Umunyamugisha'. Ati "Ndi gutegura kandi igitaramo cyo kumurikira ubuhanzi bwanjye abanyarwanda mu kwezi kwa 7 mu 2022. Nkaba naragize amahirwe yo kubona umujyanama mu Rwanda ugiye kubimfashamo mu kwamamaza ibikorwa byanjye".

Nyuma yo y'igihe kinini yari amaze atumvikana mu muziki, akaba agarukanye indirimbo nshya yise 'Iri banga', yagize ati "Natangira nsuhuza abanyarwanda bose, nsuhuza abafana banjye bose aho bari kandi mbiseguraho igihe maze ntabagezaho ibikorwa byanjye bya muzika ku buryo bufatika, ni ukubera ubuzima nyine bwo mu mahanga ariko ntabwo ari ukuvuga ko naretse umuziki, ndacyahari ndimo ndategura Album nshya yitwa Umunyamugisha, ikazaba iriho indirimbo 10, zimwe zikaba zaramaze gusohoka ariko zitarasohoka neza harimo; nta kwifata, Igitonyanga, Byaribanze,.."

Yakomeje ati "Habaka n'indi mishinga iri muri studio igiye gusohoka vuba y'indirimbo zigera kuri eshanu cyangwa zirindwi. Ibyo byose bikaba ari ibikorwa byanjye ngiye gushyira hanze bizajyana n'igitaramo ndi gutegura cyo kumurikira ubuhanzi bwanjye abanyarwanda mu kwezi kwa 7 k'umwaka utaha, nkakeka ko bizagenda neza kubera ko nabashije kugira amahirwe mbona umujyanama ugiye kumfasha kwamamaza ibikorwa byanjye by'umuziki mu Rwanda, akaba rero ari cyo gihe cyanjye cyo gukora umuziki ubungubu".

R. Tuty ashimangira ko iki ari igihe cye gisobanutse cyo gukora umuziki nacyane ko yabashije kwitegura bihagije. Aragira ati "Akaba ari cyo gihe cyanjye cyo kwigaragaza nk'umuhanzi w'umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy'u Bubiligi mu mahanga. Nagize imbogamizi nyinshi zitandukanye, imbogamizi zihoraho ariko igihe cyanjye naragiteguye ngiye kugikoresha neza, ndakeka ari cyo gihe gisobanutse cyo gukora muzika".


R. Tuty ageze kure atunganya Album ye nshya azamurika mu 2022

REBA HANO INDIRIMBO  NSHYA 'IRI BANGA' YA R.TUTY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND