RFL
Kigali

Igisubizo Messi yahaye umuhungu we wamubajije impamvu yegukanye Ballon d’Or cyatangaje benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/12/2021 12:14
0


Umunyabigwi muri ruhago ku Isi, Lionel Messi Messi, yananiwe gusobanurira umuhungu we impamvu yatumye yegukana Ballon d’Or ya karindwi muri uyu mwaka wa 2021, ahubwo amusubiza ko nawe atazi impamvu yayihawe.



Mu cyumweru gishize, i Paris mu Bufaransa, Messi yahawe Ballon d’Or ya karindwi mu mateka ahigitse umunya-Pologne Robert Lewandowski n’umutaliyani Jorginho, mu bihembo na Cristiano yari ahataniye ariko asoza ku mwanya wa gatandatu.

Ni igihembo cyatumye Messi ashyiraho agahigo gakomeye ku Isi, kuko ari we mukinnyi wegukanye iki gihembo inshuro nyinshi kuva cyatangira gutangwa, bikaba bigoranye kuzabona umukinnyi ukuraho aka gahigo.

Gusa ntabwo abakunzi b’umupira w’amaguru bemeranyijwe kuri iki gihembo kuko bemeza ko mu kugitanga habayemo ubujura kuko igihembo cyari gikwiye Lewandowski, ndetse na Messi ubwe yemeje ko Atari akwiye guhabwa iki gihembo kuko asnga Lewandowski yarakoze kumurusha.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto n’amashusho y’abana ba Messi bari kureba ibihembo Se amaze kwegukana, aho babonye ko hari n’icya karindwi mu gihe hari hasanzwe bitandatu.

Umwe muri bo yabajije Se ati “Kuki wacyegukanye?” mu gihe Messi yasubije ati “Ntabwo mbizi”.

Iki gisubizo Messi yahaye umuhungu we cyatangaje benshi, kinashimangira ko ubwe nawe abizi ko igihembo cy’uyu mwaka atari agikwiye.

Ibi kandi abakunzi b’umupira w’amaguru bagarutseho cyane nyuma yuko Messi ahawe Ballon d’Or ya karindwi babihuriyeho ari benshi, kuko yaba abatoza batandukanye, abakinnye umupira w’amaguru, bose bahamya ko Messi yibiwe igihembo cy’uyu mwaka.

Muri uyu mwaka wa 2021 nta kidasanzwe Messi yakoze uretse gufasha Argentine kwegukana igikombe cya Copa America gikinirwa muri Amerika y’Epfo.

Messi n'umuryango we mu muhango wo gutanga Ballon d'Or 2021

Messi yabuze icyo asubiza umuhungu we wamubajije impamvu yegukanye Ballon d'Or


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND