RFL
Kigali

Hafashwe umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma muri Rayon Sports! Ni cyo gihe nyacyo?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/12/2021 9:47
0


Nyuma y’imikino irindwi muri shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports y’umutoza Masudi ititwayemo neza, ndetse ikagerekwaho gutsindwa imikino ibiri y’abakeba b’igihe kirekire baba bahanganiye igikombe, komite y’iyi kipe yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza Masudi Djuma hagashakwa umusimbura we mu maguru mashya.



Rayon Sports imaze gukina imikino Irindwi muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22, yatsinze imikino itatu, itsindwa ibiri ndetse inanganya imikino ibiri, ifite amanota 11/21.

Imikino itatu Rayon Sports yatsinze harimo uwa Mukura i Kigali, Bugesera i Kigali, na Etoile de l’Est i Kigali, mu mikino yanganyije harimo uwa Rutsiro i Rubavu na Espoir FC i Rusizi.

Rayon Sports yatsinzwe imikino ibiri yari ingenzi ku bareyo, kuko ari imikino y’abakeba abafana baba bategerejeho ibyishimo, aho yabanje gutsindwa na APR FC nyuma yongera gutsindwa na Kiyovu Sports nayo imaze kuyigira insina ngufi muri iyi myaka ibiri ishize.

Gutsindwa na APR FC byazamuye umujinya w’abafana ba Rayon Sports idaheruka igikombe, bagaragaje akababaro kabo ndetse binavugwa ko banatoboye amapine y’imodoka y’umutoza Masudi Djuma.

Bidateye kabiri, Rayon Sports yongeye gutsindwa na mukeba wayo Kiyovu Sports ibitego 2-0, bishyira mu mwijima abakunzi b’iyi kipe batekereza kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Uyu musaruro w’uyu mutoza w’umurundi utamaze igihe kirekire agarutse muri Rayon Sports, watumye buri ruhande ruhaguruka kugira ngo hashakwe umuti ugarura ikipe mu mujyo w’intsinzi.

Inyarwanda.com yamenye akamuru ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza, Komite ya Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bateranye, bafata umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma kubera umusaruro mubi.

Muri iyi nama y’igitaraganya haganiriwemo n’ibishobora kuzahabwa uyu mutoza wari ugifite amasezerano arenze umwaka muri iyi kipe ikundwa kurusha izindi mu Rwanda.

Rayon Sports yanatangiye gushaka umusimbura wa Masudi, aho bikomeje kuvugwa ko Irad Zaafouri ukomoka muri Tunisia ari we ushobora kuzaba umutoza mushya wa Rayon Sports mu minsi iri imbere nk'uko umuntu wahuje Irad na Rayon Sports yabitangarije InyaRwanda.com.

Iyi nama yemeranyije ko Masudi ahambirizwa muri iki cyumweru, ikipe igahita inatangaza umusimbura we.

Masudi Djuma watsinzwe na APR FC na Kiyovu agiye kwirukanwa muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND