RFL
Kigali

MU MAFOTO 20: Irebere ibitangaje byakozwe n’ababyinnyikazi ba Koffi Olomide ku rubyiniro rwa Kigali Arena

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/12/2021 9:42
0


Bimwe mu bikurura abantu benshi mu bitaramo bya Koffi Olomide ni imyitwarire y’abakobwa bamubyinira ku rubyiniro aho birekuye bigakundwa na benshi. Ubwo aheruka mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, yari yabazanye baryohereza abari bahuriye muri Kigali Arena.



Koffi Olomide ni umukambwe w’imyaka 65, muri yo irenga mirongo 40 ayimaze mu muziki aho yanahawe izina rya Olomide kubera ubuhanga agira mu myandikire ye izina yiswe na Papa Wemba. Ni izina ryakomotse ku magambo y’igifaransa ‘L'Homme Aux Mille Idées’ ugenecyereje mu Kinyarwanda ni ‘Umugabo w’ibitecyerezo igihumbi’.

Kuva rero uyu mukambwe yava muri Band ya Viva La Musica ya Papa Wemba agashinga iye ya Quartier Latin International, abantu batangiye kunyurwa n’ibihangano bye, kubera ubuhanga bw’iyi Band n'ubwa Koffi Olomide.

Bamwe mu bari biteguye kwitabira igitaramo cya Koffi Olomide ubwo bamubonaga agera i Kigali avuye i Rubavu mbere y’igitaramo, bibajije niba aje wenyine kuko ubwo yakirwaga mu ‘Ubumwe Grande Hotel’ yari kumwe n’abantu batarenga batatu.

Bamwe batangiye kwibaza uko igitaramo kizaba kimeze atari kumwe n’abasore n’inkumi ze yamenyereje benshi, gusa yahise amara abantu impungenge avuga ko yiteguye kandi ataje wenyine. Igitaramo gitangiye abakobwa 6 basanzwe ari ababyinnyi be bari muri benshi yari yazanye, barabanza bariyerekana batigisa umubiri mu mbyino ubona ko bamenyereye dore ko bahorana nawe.

Ahantu hose Koffi Olomide akorera ibitaramo uretse muri COVID19, aba ari kumwe nabo. INYARWANDA ikaba yabakusanyirije mu mafoto imyitwarire idasanzwe  yaranze aba bakobwa ba Koffi Olomide ku rubyiniro kuwa 04 Ukuboza 2021 mu gitaramo cyabereye muri Kigali Arena.

Ababyinnyikazi ba Koffi Olomide bari mu bakurura benshi bagana ibitaramo by'uyu mugabo

Barirekurura ku rubyiniro nk'abazindukiye gushyushya abantu

Bashyuhije urubyiniro karahava

Abatangiranye na Koffi Olomide ni abagore barengeje kuri ubu imyaka 50

Mu gitaramo cyo muri Arena babaga bakuranwa Hari ubwo babaga bajyanisha bose hamweIgitaramo cyabaye mu mpera z'icyumweru gishize

Bababyina bamanuka bazamuka 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND