Umwe muri ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahiriwe n’ubuhinzi bw’urusenda mu Rwanda, Diego Twahirwa, yasabye anakwa umukunzi we Sonia Mugabo usanzwe ari umuhanzi w'imideli ukomeye mu Rwanda.
Ejo kuwa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, Sonia
Mugabo yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko umutima we wuzuye, arenzaho
emoji y’umutima.
Niwo munsi yatangirijeho umushinga w’ubukwe n’umukunzi
we. Ni nyuma y’uko ku wa 9 Nzeri 2021 yambitswe impeta y’urukundo na Diego.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021,
Sonia yasohoye amafoto atatu yafashwe mu muhango wo gusaba no gukwa kwe, buri
foto ayiherekeresha ibyiyumviro bye.
Yasohoye ifoto ari kumwe n’abamuherekeje 15, bambaye imikenyero myiza cyane isa, ndetse na marraine wa 16, aho
yanditse abashima ku bwo kubana nawe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe. Avuga ko
anyurwa n’ubushuti bafitanye kuva ku munsi wa mbere. Ati “Ndabakunda.”
Yasohoye kandi ifoto ari kumwe n’umugabo we, iruhande
rwabo hari ‘Parrain’ na ‘Marraine’, avuga ko ‘Ndatekereza byaragombaga kubaho’.
Yanasohoye ifoto yanditseho ko “Papa na Mama kuba
umukobwa wanyu nibyo byishimo by’ikirenga kuri njye. Ndizera nabateye ishema.”
Ubwo muri Nzeri 2021, yambikwaga impeta, Sonia yabwiye
INYARWANDA ko aziranye na Diego kuva mu 2017. Icyo gihe yagize ati ati
“Tuziranye kuva mu mwaka wa 2017 ariko umwaka urashize turi mu rukundo.”
Sonia Mugabo ni we washinze inzu y’imideli ya SM
[Sonia Mugabo], ndetse aherutse gushyira ku isoko imyambaro mishya y’abagore
yahanze muri iki gihe cya Covid-19.
Inzu ye y’imideli yibanda cyane mu gukora imyenda
yambarwa n’igitsina gore. Ni umwe bahanzi b’imideli bakomeye mu Rwanda, byanamuhesheje kujya ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato batanga icyizere
ku mugabane wa Afurika.
Yambika abakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru
w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, abo mu
muryango wa Perezida Paul Kagame, ndetse imyenda ye yakunzwe cyane n’umugore wa
Perezida São Tomé & Príncipe n’abandi barimo ibyamamare.
Diego Twahirwa watanze inkwano mu muryango wa Sonia
Mugabo ni umwe muri ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahiriwe n’ubuhinzi
bw’urusenda mu Rwanda, aho yashinze ikigo yise Gashora Farm, ndetse aherutse kubona
isoko rikomeye ryo kurwohereza mu Bushinwa.
Umushinga we ubarirwa muri za miliyari. Yagiye amurika
umushinga we hirya no hino ku isi ndetse ahura n’abakomeye benshi. Atanga
ibiganiro bihugura urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere yaba mu Rwanda no
hanze yarwo.
Sonia Mugabo washinze ikigo ‘Sonia Mugabo’ yasabwe
aranakobwa. Abarimo Ange Kagame bagaragaza ko batewe ishema n’intambwe
yateye
Abagera kuri 15 barimo na Ange Kagame ni bo baherekeje Sonia Mugabo mu
muhango wo gusabwa. Yabashimiye ubwitange n’ipfundo ry’ubushuti bafitanye
Sonia Mugabo n’umukunzi we batangije umuryango mushya…Tariki
4 Ukuboza 2021, yabaye urwibutso rukomeye kuri bo kuko bahuje imiryango
Sonia Mugabo avuga ko imyaka itatu ishize aziranye na
Diego Twahirwa
TANGA IGITECYEREZO