Kigali

Koffi Olomidé yaciye amarenga yo gukorana indirimbo na Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2021 14:24
0


Umuhanzi w’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Koffi Olomidé, yakoresheje telefoni ye yifata amashusho ari kumwe na Bruce Melodie, avuga ko bombi hari ikintu cyiza bari gutegurira abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange.



Ntibizwi neza niba Koffi Olomide yafashe aya mashusho nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, cyangwa yayafashe mbere y’uko Bruce Melodie asanganira Nel Ngabo mu gitaramo cyatumiwemo Ric Hassani cyabereye muri Kigali Convention Center.

Muri aya mashusho, Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomidé], avuga ko ari kumwe na Bruce Melodie ‘umuhanzi wa mbere mu Rwanda’. Akarenzaho ko “Munyumve neza ikintu gihambaye kandi cyiza kiraje bidatinze ku bwanyu.”

Amakuru agera kuri INYARWANDA, aravuga ko Koffi Olomidé na Bruce Melodie bafashe amajwi y’indirimbo bakoranye. Igisigaye ari uko bombi bafata amashusho y’indirimbo bakoranye.

Koffi Olomidé, ni umwe mu bahanzi b’ibihangage umugabane wa Afurika ufite. Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu, yaraye agaragaje ko ku myaka 65 y’amavuko akibasha gucinya akadiho.

Imyaka irenze 45 ari mu muziki, yakunzwe n’ab’ingeri zinyuranye, aba umusemburo wo gukundwa kwa buri ndirimbo yose yaririmbyemo.

Bruce Melodie bakoranye indirimbo aherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, yaherekejwe no kugirwa Ambasaderi w’uruganda rwa Bralirwa, binyuze mu kinyobwa cya Primus.

Indirimbo ‘Waah’, Koffi yakoranye n’umunya-Tanzania Diamond yongeye gutumbagiza izina rye, ifasha Diamond kwiyegereza abakunzi b’injyana ya Rhumba.

Nta washidikanya ko Bruce ari mu bahanzi basoje 2021 bahagaze neza, hashingiwe ku mishinga migari yinjiyemo, kontaro yasiye n’ibindi bitandukanye.


Koffi Olomidé yavuze ko we na Bruce Melodie hari ikintu cyiza bari gutegurira abakunzi babo

Amakuru aravuga ko Bruce Melodie na Koffi Olomidé bamaze gufata amajwi y’indirimbo bakoranye

Koffi Olomidé yaraye anyuze abakunzi ba Rhumba mu bihe bitandukanye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND