Abantu mu ngeri zinyuranye bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umurimo w’Imana, bakabera abandi ikitegererezo bagiye guhabwa ibihembo bashimirwa kwagura Ubwami bw’Imana mu Rwanda no mu gihe byari bigoye kugeza n’ubu.
Bazahabwa ibihembo byiswe “Worship Leaders Gala Night”
byateguwe na Kalisimbi Events. Bihurije hamwe abahanzi, aba Pasiteri, amakorali
n’abandi batangije umurimo w’Imana mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo bigiye gutangwa.
Gusa, iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka hashimirwa buri wese wagize
uruhare.
Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel
yasobanuriye INYARWANDA ko iki gikorwa kigamije gushimira ababaye ku rufatiro
rw’umurimo w’Imana mu Rwanda bagakomeza ivugabutumwa.
Ati “Hari abatangije umurimo w’Imana kugira ngo ube
umeze uku, baba urufatiro rw’abandi. Abawukora ubu, hari ababateye umwete babera
intangarugero ababijemo, abo bantu nibo twatekerejeho kubanza gushimira kugira
ngo bitere imbaraga abandi babirimo bibahe no kwitwara neza.”
Uyu muyobozi avuga ko ku ikubitiro bazahemba abahanzi
24, Korali enye zirimo Hoziana, Ambassadors, Rehoboth Ministries na Chorale de
Kigali. Hazahembwa kandi Radio 2 arizo Sana Radio na Radio Umucyo.
Mugisha yanavuze ko bazahemba abanyamakuru barangajwe
na Eddie Kamoso ndetse na Patrick Kanyamibwa witabye Imana. Hari n'abapasiteri bazahembwa
barimo uwatangije Rwanda for Jesus na David Ndaruhutse watangije Itorero Eglise Vivante.
Mugisha avuga ko bitazajya bica mu matora guhitamo
abahembwa, ahubwo bazajya bakora ubushakashatsi bamenye abo batangije umurimo wo
kuramya no guhimbaza Imana.
Muri iki gikorwa hazajya haba harimo gutanga ibihembo, kubashimira no gusangira.
Ababaye urufatiro rwa Gospel bagiye guhabwa ibihembo
ni Tonzi, Sam Murindwa, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Theo
Bosebabireba, Gaby Kamanzi, Patrick Nyamitali na Mani Martin.
Hari kandi Kalimba Julius, Rose Karegeya, Richard Nic
Ngendahayo, Luc Buntu, Simon, Kabera, Nelson Mucyo, Ezra Kwizera, Honore
Iyakaremye, Diana Kamugisha na Producer Nicholas.
Iki gikorwa kizaba tariki 26 Ukuboza 2021 kuri Kigali
Marriot, aho kwinjira ari 30,000 Frw mu myanya isanzwe na 200,000Frw ku meza.
Abahanzi, aba Pasiteri, abanyamakuru, amakorali n’abandi batangije
umurimo w’Imana bagihe guhabwa ibihembo byihariye
Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel yavuze
ko ibi bihembo bigamije gushimira buri wese wagize uruhare mu guteza imbere
umurimo w’Imana mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO