RFL
Kigali

NKORE IKI: Nta mukobwa dukundana ukwezi bose bahita bansiga! Ndakuze bihagije ariko mu rukundo byaranze! Agahinda ka Paul

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/12/2021 14:26
0


Urukundo ni umurunga uzengurutse, mwembi murawufata ukabazenguruka. Uzatungurwa nusanga uwufashe wenyine kuko ntuzawuheza uzagarukira hagati, ubure umunezero n'ibyishimo wakagize muri kumwe. Ibi Paul ni umuhamya wabyo kuko abimazemo imyaka. Ntawe bakundana ukwezi.



Kwanga cyangwa kwirengagizwa, gutabwa cyangwa kurekwa, ni amagambo buri wese asobanura uko abyumva gusa uwagezweho na rimwe muri aya magambo niwe uba afite ubuhamya bukomeye ni nawe uba azi uburyo bimera guhura na ryo. Google yasobanuye ijambo Kwangwa nko kwirengagizwa kw'igitekerezo runaka cyangwa ubusabe runaka. Aha uhite wumvamo, gushyirwa hasi, kuzimywa, kuzimizwa, Inkoranya magambo yo muri Cambridge yo isobanura ijambo 'kwirengagizwa' nko kwanga igitekerezo cyatanzwe, cyangwa kukiburizamo'. Nyuma yo gusobanura aya magambo twese twumve neza uburemere bwo gukorerwa ho igikorwa nk'iki.

Ahari wahuye n'abahiriwe n'urukundo, ahari ugendana nabo, uzi neza ingano y'ibyishimo bahoramo, uzi uburyo bahorana akanyamuneza nk'uko byagaragajwe n'umuhanzi Nyarwanda Tom Close mu ndirimbo ye yise ngo 'My Love' (Yishake uyumve). Umuhanga mu mibanire, Stephan Speaks nk'uko yiyita ku mbuga nkoranyambaga ze, yasobanuye ko kwirengagizwa biruruka ku mpamvu nyinshi zituruka ku mpande zombi. Muri iyi nkuru turaganira ku nkuru y'ubuzima bwa Paul murukundo.

Paul yafashe umwanya yandika amagambo akomeye, akoresha urubuga rwa Facebook rwabaye ikimenya bose, maze agaragaza iby'agahinda aterwa no kuba yarabuze amahitamo n'umukobwa wamumara agahinda aterwa no kutamara murukundo iminsi.Nagahinda kenshi, Paul yasobanuye ko akuze bihagije ariko ngo uwo bakundanye wese birangira amusize akamubura amureba ntakosa ntanicyo bapfuye.Paul ati

"Nitwa Paul mfite imyaka 35, nkora akazi ko murugo, ndaciriritse, murugo turi abakene cyane ariko mu nzira rwose nanjye mbambona nsa neza cyane, nateruye icyuma, mfite ibituza kandi ku isura nzi neza ko nanjye nakwibera umutangabuhamya. Muri iyo myaka nababwiye maze kimwe cya kabiri cyayo nshaka umukunzi naramubuze neza neza, uwo dukundanye ntitumarana kabiri, turakundana ejo akagenda. Akenshi musaba kunsura yagera aho ntuye agahita ahindura intekerezo ejo nkamubura kandi akagenda atamvugishije. Mu by'ukuri ndi kwibaza icyo nakoze. Ese ubwo hari icyo nakora?".

Paul avuga gutya, yarengeje ho ubutumwa kubakobwa ndetse no kuabasore bagenzi be, abasaba kujya bamenya kwita kubakobwa mbere y'igihe no kumenya gufata neza abo bakundana nabo.Uyu musore yavuze ko yigeze kubura umukobwa wamukundaga cyane ubwo yari mu myaka 20 kandi akamubura bimuturutse ho kuko yibwiraga ko akiri muto. Paul yavuze ko wasanga uwo yafashe nabi ari we wari waramuremewe, akaba arizo ngaruka ari guhura nazo muri iyi minsi yise iy'ubukure bwe. Paul ati: "Abakobwa bakeneye kumenya guhama hamwe".

Ese uramutse uri Paul wakora iki? Ese ni iyihe mpamvu ubona ituma Paul bamusiga hadaciye kabiri? Tekereza neza maze ibisubizo ubyihe cyangwa ubisige ahatangirwa ibitekerezo. Iyi nkuru yakozwe binyuze mu mboni y'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, nta muntu n'umwe ifatiyeho ni isomo kuri buri wese.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND