Mbere y’uko ataramira abanyarwanda n’abandi kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, umuririmbyi Ric Hassani yasohoye amajwi y’indirimbo ye yasubiyemo yitwa “My Only Baby” yakoranye na Mike Kayihura.
Iyi ndirimbo yayishyize hanze, nyuma y’amasaha make
yari ashize atemberejwe ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ari kumwe
n’itsinda rya Symphony Band.
Ni nyuma y’uko kandi yari amaze gusura Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka yagejeje u
Rwanda mu icuraburindi.
Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga, yagaragaje
ko yanogewe n’ibihe ari kugirira mu Rwanda. Akavuga ko ari igihugu cyiza;
akemeranya n’abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika.
Asohora iyi ndirimbo ‘My Only Baby’ yakoranye na Mike
Kayihura, yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko yanyuzwe n’imirimbirire
ya Mike Kayihura, ko ari umuvandimwe w’agatangaza.
Ric Hassani yavuze ko n’ubwo ari yo ndirimbo ya mbere
akoranye na Mike Kayihura, ariko ko hari izindi nyinshi bazakorana
babifashijwemo n’Imana. Ati “Ndakwishimira Mike.”
Iyi ndirimbo “My Only Baby” iri kuri Album ‘The Prince I Became’ uyu muhanzi yasohoye tariki 26 Gashyantare 2021.
Hari hashize imyaka
ine uyu muhanzi asohoye Album ye ya mbere yise ‘The African Gentleman’.
Iri ku rutonde rw’indirimbo 18 uyu muhanzi yagaragaje
azaririmba mu gitaramo ‘Fantsy Music Concert’ yatumiwemo na Symphony Band.
Ric Hassani ategerejwe mu gitaramo kizaba tariki 4
Ukuboza 2021 muri Kigali Convention Center, guhera saa kumi z’umugoroba kugera
saa yine z’ijoro.
Iki gitaramo cyatumiwemo Nel Ngabo, Mike Kayihura,
Confy ndetse n’umunya-Nigeria ukizamuka mu muziki witwa Heisdreboss.
Nicyo gitaramo cya mbere Symphony Band bateguye kuva batangira gufasha abahanzi mu muziki, nk’itsinda ribacurangira mu bitaramo bitandukanye. Ni nabo bazacurangira Ric Hassani mu gitaramo.
Ric Hassani yasubiyemo indirimbo ye ‘My only Baby’
yifashishije Mike Kayihura
Ric Hassani yavuze ko yanyuzwe n’imiririmbire ya Mike
Kayihura, amwizeza kuzongera gukorana
Ric Hassani yatemberejwe ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali
Ric yavuze ko u Rwanda ari rwiza, ati “Ni igihugu cy’imisozi igihumbi koko’
Abagize Symphony Band baherekeje Ric Hassani atemberezwa ahantu hatandukanye muri Kigali
Umusore witwa Mubi usanzwe ari umurinzi wa Bruce Melodie ni we ucungiye umutekano Ric Hassani
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ric
yavuze ko yemeranya n’abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MY ONLY BABY’ YA RIC HASSANI NA MIKE KAYIHURA
AMAFOTO: Visual Colour
TANGA IGITECYEREZO