RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka abafana ba PSG barakira Ballon d’Or ku kibuga Parc des Princes

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/12/2021 16:18
0


N’ubwo nta gihe kirekire amaze yakiriwe mu muryango mugari wa Paris Saint Germain, Lionel Messi yatangiye guhindura ubuzima bw’ikipe muri rusange, n’abafana bayo biteguye kwakira Ballon d’Or ku kibuga Parc des Princes, ku nshuro ya mbere mu mateka y’iyi kipe.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ukuboza 2021, ku kibuga Parc des Princes cya PSG hateganyijwe umuhango ukomeye wo kwakira igihembo cya Ballon d’Or rutahizamu Lionel Messi yegukanye ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Uyu muhango ugiye kubera kuri iki kibuga bwa mbere mu mateka, urabanziriza umukino PSG yakiramo OGC Nice muri shampiyona y’u Bufaransa iza gukinwa ku munsi wayo wa 15.

Ku wa Mbere tariki ya 29 UIgushyingo 2021, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa habereye umuhango wo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi ‘Ballon d’Or 2021’ cyegukanwe n’umunya-Argentine, Lionel Messi ahigitse abarimo Lewandowski, Jorginho na Cristiano Ronaldo.

Ballon d’Or Messi yegukanye uyu mwaka yabaye iya karindwi yegukanye mu mateka ye, ndetse akomeza kwanikira mugenzi we bahora bahanganye Cristiano Ronaldo ufite iki gihembo inshuro eshanu.

Messi yaciye agahigo bigoye kuzagakuraho, ko kuba umukinnyi wa Mbere ku Isi wegukanye iki gihembo inshuro zirindwi.

Mbere y’umukino uhuza PSG na Nice, abafana ba Paris Saint Germain barabanza kwakira Ballon d’Or Messi aherutse kwegukana. 

Abafana ba PSG bwa mbere mu mateka barakira Ballon d'Or ku kibuga Parc des Princes

Messi yegukanye Ballon d'Or ya karindwi mu mateka       

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND