RFL
Kigali

Pasiteri w'umugore yasabye imbabazi nyuma yo kubeshya abayoboke ko yagiye ikuzimu akabona TB Joshua na Benson bari gushya

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/11/2021 15:32
0


Ni kenshi cyane umuvugabutumwa ashobora kuvuga ibintu abamuteze amatwi bose bakabifata nk'ukuri kuko baba bumva atatinyuka kubabeshya. Umupasiteri w'umugore wabeshye abayoboke ko yagiye ikuzimu akabona Umuhanuzi TB Joshua na Benson bari gushya, yasabye imbabazi ko yabeshye abantu bakaba bamufata nk'igitangaza kandi yarababeshye bikomeye.



Amakuru ari gutambuka mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Naijanews, avuga ko uyu mugore w'umupasiteri ukomeye uri mu bubashywe muri Nigeria ariko utangatangajwe amazina, ubwo yari kwigisha ijambo ry'Imana mu iterero ryegereye irya Synagogue rya nyakwigendera Temitope Balogun Joshua (TB Joshua) wari umuhanuzi ukomeye ku Isi,  yakoresheje uburyo bwose bwo kwigarurira abayoboke nk'umuntu ufite ubuhamya bukomeye, ahitamo kubeshya icya semuhanuka ko Imana yamukuye ahakomeye ubwo yageraga ikuzimu akagaruka ku isi.


Uyu mupasiteri, nyuma yo kubeshya abayoboke bakuzura umwuka, yaje kubitekerezaho asanga abantu baramwise igihangage kandi atari ko bimeze, aho anyuze hose bakamwita umuntu uzi gusenga cyane ukora ibitangaza kurenza abandi bose, niko kwigira inama yo guhanagura ikinyoma ku bantu bose yabenshye ko yagiye ikuzimu akagaruka. Ibyo yasabiye imbabazi avuga ko atigeze ajya ikuzimu nk'uko abantu babizi. 

Umupasiteri w'umugore yavuze ko umuhanuzi akaba n'umupasiteri wari umuherwe muri Nigeria, Temitope Balogun Joshua uherutse kwitaba Imana n'umuvugabutumwa Benson Idahosa w'itorero 'The Church of God Mission International' yababonye bari mu muriro utazima. Kuri ubu ariko yasabye imbabazi abantu bose yabeshye. Mu mashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: "Ndasaba imbabazi abantu bose nabeshye ko nagiye mu ikuzimu nkagaruka, n'abandi nabeshye ko nabonanye na Yesu, ibi byose ni ibinyoma nababeshye, ndabisabira imbabazi".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND