Kigali
-->

'True Story', filime nshya ya Kevin Hart na Wesley Snipes iyoboye izikunzwe kuri Netflix

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2021 11:22
0

True Story filime nshya y'uruhererekane ikinamo ibyamamare nka Kevin Hart, Wesley Snipes, Lauren London hamwe na Bill Zane n'abandi iri ku mwanya wa mbere muri filime zikunzwe kuri Netflix. Iyi filime iyoboye izindi imaze iminsi 3 gusa itangiye gusohoka.



Filime nshya y'uruhererekane 'True Story' ikinamo abakinnyi ba filime bakomeye muri Hollywood barimo nk'umunyarwenya wabigize umwuga Kevin Hart ari nawe mukinnyi w'imene afatanije na Wesley Snipes icyamamare muri filime z'imirwano hamwe n'abandi bazwi nibo bahuriye muri True Story ikomeje gukundwa n'abatari bacye. Iyi filime imaze iminsi 3 gusa itangiye gusohoka yahise ijya ku mwanya wa mbere mu zikunzwe kuri Netflix.


True Story ikaba ari filime ivuga ku buzima bw'abavandimwe babiri Kid ukinwa na Kevin Hart na Carlton ukinwa na Wesley snipes, aba bavandimwe umwe aba ari umusitari wabeshyewe ibyaha atakozwe agafungwa naho undi agasigara arwana no kumufunguza. True Story ikaba iri mu bwoka bwa filime zizwi ku izina rya Drama Series.


Ikinyamakuru Cinema Blend na Hollywood Reporter byatangaje ko hashize iminsi 3 gusa True Story isohoye episode yayo ya mbere. Nyuma yaho isohokeye yarakunzwe cyane ndetse yahise iyobora izindi zose zikunzwe kuri Netflix ireberwaho filiime.


Kugeza ubu True Story imaze gusohora episode 3 zikomeje kurebwa cyane kuri Netflix. Nk'uko Hollywood Reporter yabitangaje yavuzwe ko ikiri kuyitera umurindi ari ubuhanga ikoranye ndetse n'abakinnyi bayikina bafite amazina akomeye batari Kevin hart na Wesley Snipes ahubwo ko abakinnyi bayirimo bose ari abasitari bityo bigatuma abantu bihutira kuyireba.


Kevin Hart ariwe mukinnyi w'imena muri True Story yashimiye abafana bakomeje kuyikunda abicishije kuri Instagram ye aho yagize ati''Sindi kubyizera ko True Story ariyo ya mbere ikunzwe cyane muri Amerika! Mukomeze kuyireba byinshi byiza biracyaza''. Yanaboneyeho gushimira bagenzibe bayikinana barimo Wesley Snipes yise mukuru we na Lauren London, Bill Zane abashimira ingufu nyinshi bagaragaje ubwo bakinaga iyi filime iyoboye izindi kuri Netflix.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND