RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 5 batandukanye, P-Square igiye gukora igitaramo cya mbere

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2021 9:20
1


Itsinda P-Square rigizwe n'impanga Peter Okoye na Paul Okoye nyuma yo kwiyunga kwisabukura yabo batangaje ko bagiye gukora igitaramo cy'injyana muntu bise 'P-Square Reactivated'.Iki gitaramo cyizaba ari icya mbere bakoze nyuma y'imyaka 5 yarisheze baratandukanye.



Abavandimwe babiri Peter Okoye na Paul Okoye nibo bagize itsinda P-Square ryakanyujijeho mu myaka ya shize,iri tsinda ryo muri Nigeria riri muri bamwe ryazamuye injyana ya Afro Beat ikamenyekana ku rwego mpuzamahanga kuva mu 2000 kugeza muri 2017 ubwo batandukanaga kubera ubwumvikane bucye bwari hagati yabo.Aba basore baherutse kandi kwiyunga ubwo bizihizaga isabukuru yabo ibintu byashimishije benshi byumwihariko abafana babo bari babakumbuye.


Nyuma yo kwiyunga P-Square yongeye gutangaza amakuru meza ku bafana babo ko bagiye gukora igitaramo cy'injyana muntu bahaye izina rya 'P-Square Reactivated'.Aba basore bagarutse mu isura nshya nyuma y'imyaka 5 bazataramira abakunzi babo ku itariki 18/12 uyu mwaka.


Nkuko babitangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko igitaramo 'P-Square Reactivated' cyizabera mu gitaramo cy'iserukiramuco rya Livespot Festival aho bazataramira abafana babo amasaha 3.Peter Okoye uzwi nka Mr P yateguje abafana babo agira ati''Igitaramo cyacu cyizamara amasaha 3 nizereko muzaza mwiteguye kuko muzamara amasaha 3 mubyina,tuzabaha igitaramo cy'amateka''.


P-Square yateguje abakunzi bayo igitaramo cy'amateka igiye gusubira ku rubyiniro mu isura nshya nyuma y'imyaka 5 baratandukanye buri umwe akora ukwe.Iki gitaramo cyikaba kitezweho kuzitabirwa n'abantu benshi dore ko aba basore bari bakumbuwe.Ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje iyi nkuru cyavuze ko icyihariye kuri iki gitaramo aruko P-Square izataramo yonyine ntabandi bahanzi yatumye mu rwego rwo gushimisha abafana bayo bari bayikumbuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniraruta samson2 years ago
    nukuri inyarwanda mukora neza cyane muzakomerezaho rwose pe!!!!





Inyarwanda BACKGROUND