RFL
Kigali

Dore abagabo bakuye Sheebah Karungi mu mwijima akamamara n'ubwo aba avuga ko ntakeza kabo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/11/2021 10:50
0


Iyo witegereje neza usanga hari umuntu uba warirwanyeho bikarangira abaye igikomerezwa mu bintu runaka, hari n'abandi bageze kuri byinshi hari benshi babigizemo uruhare. Sheebah Karungu yumvikana kenshi avuga ko adakunda abagabo kandi ari bo bamugize uwo ariwe muri muzika, yewe bamuhaye n'ubundi bufasha mu kumenyakanisha izina 'Sheebah Karungi'.



Uyu muhanzikazi Sheebak Karungi w'imyaka 31 y'amavuko, agaragaza ko kuba umukobwa wigenga utagira umugabo ari byo byiza, ibi bigafatwa nko kwangisha abakobwa abagabo. Mu itangazamakuru, Sheebah aherutse kuvuga ko adakunda abagabo bityo ko gushaka umugabo kuri we ntacyo byamumarira kuko ibyo umugabo akora nawe yabikora.


Ibyo Sheebak avuga ko kuba abagabo atabashaka kandi ntacyo bamwongerera kuri we, iyo usubije amaso inyuma usanga iyo ataza kugira abagabo mu rugamba rwe rwo kumenyekana nk'umuhanzi ntirwari gushoboka, bifatwa nk'aho bamukuye ahantu nko mu mwijima bamushyira mu mucyo agaragarira buri wese muri Afurika y'Iburasirazuba.

Sheebah Karungi yabaye umumasuszi karahava, yewe no mu Rwanda uyu muhanzikazi yabaye umumasuzi mu tubari dutandukanye. Kuba umuhanzi w'ikiranmgirire abikesha abagabo bamukunze bamufata akaboko, bamwe bari abahanzi bakomeye mu gihe Sheebah nta muntu wari umuzi.


Hari abagabo benshi bafatwa nk'abantu bakomeye kuri Sheebah Karungi mu kuzamura muzika ye akamamara nk'umuhanzikazi. Ikinyamakuru Galaxy kivuga ko Sheebah atakabaye avuga ko abagabo ntacyo bamumarira kandi baramufashe akaboko.


1.Sizza Man wari umuhanzi ukomeye muri Uganda, yabonyemo Sheebah impano amujyana Studio bakorana indirimbo yitwa 'Automatic', kuva icyo gihe Sheebah yabaye icyamamare, hari muri 2010. SizzaMan na Sheebah byavugwaga ko bashobora kuzabana ariko ntibyabaye.

2.Ronnie Mulindwa


Mulindwa ni umugabo wafashije cyane Sheebah Karungi kubera kumubonamo impano, uyu mugabo azwi cyane mu myidagaduro ya Uganda kuko yafashije abanyempano benshi barimo Sharon O, Hellen Lukoma, Jackie, Cleo, Brenda. Uyu mugabo afatwa nk'uwakuye Sheebah mu tubyiniro no kuririmba Karaoke.

3.Pallaso


Galaxy kandi ivuga ko harimo na Pallaso. Aba bombi bakanyujijeho ibisa nk'ibanga. Pallaso yaje kwemerera Sheeba ko bakorana indirimbo nk'ubufasha kugira ngo amuzamure, bakorana indirimbo iza kubica bigacika muri Afurika y'Iburasirazuba, iyo ikaba yitwa yitwa 'Mundongo' yakiriwe n'abasaga Miliyoni kuri Youtube mu mwaka wa 2014. Aha niho Sheebah yatangiye kwifuzwa n'abantu benshi no kwitabira ibitaramo yagombaga kwishyurwamo akayabo.

4.Jeff Kiwa


Amakuru avuga ko uyu mugabo azwi nk'uwakundanye na Sheebah, akamufasha ibishoboka byose mu mikoro kugira ngo atazaba umukobwa usuzuguritse, ibi bikaba byaraje kugerwaho. Kuba Sheeba ajya ku mbuga nkoranyambaga agaharabika abagabo kandi kugira ngo abe icyamamare gifite amafaranga ari bo gusa babigzemo uruhare, bamwe babifata nko kwirengagiza nk'uko umuhanzi mugenzi we Cindy aherutse kumubwira ko yirengagiza abagabo bamufashe akaboko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND