RFL
Kigali

Dimitri Payet yakubiswe n’abafana ba Lyon umukino usubikwa umaze iminota 4 – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/11/2021 10:34
0


Rutahizamu w’umufaransa ukinira ikipe ya Olympique de Marseille, Dimitri Payet yakubiswe icupa mu mutwe n’abafana ba Lyon yari yakiriye, umukino usubikwa umaze iminota ine gusa.



Shampiyona y’u Bufaransa yongeye kugaragaramo urugomo rukabije ubwo Dimitri Payet yakubitwaga icupa ryuzuye amazi ku mutwe akababara cyane, bituma umukino Marseille yakinaga na Lyon mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021 usubikwa.

Ubwo uyu mukino waberaga Groupama Stadium Venue wari ugeze ku munota wa kane, Marseille yabonye koruneri maze ijya guterwa na kizigenza Dimitri Payet, ubwo yaterekaga umupira yunamye, icupa ryuzuye amazi ryaturutse mu bafana ba Lyon no ku mutwe wa Payet ngo Piiiiiiiiiiii!

Payet w’imyaka 34 y’amavuko yateye intambwe ebyiri mbere yo kwikubita hasi, yikanda umutwe, aho yari yakomeretse, abaganga b’iyi kipe bihutira kumuha ubutabazi bw’ibanze.

Abakinnyi ba Marseille bihutiye gutabara mugenzi wabo wari ukorewe urugomo, mu gihe aba Lyon basabye abafana babo guhagarika ibikorwa bibi bari gukora.

Umusifuzi Ruddy Buquet wari mu kibuga hagati yahagaritse umukino arangije asubiza amakipe yombi mu rwambariro ari nako umutoza wa Marseille, Jorge Sampaoli, ashwana cyane n’abasifuzi.

Payet yaryamye hasi iminota ine, abaganga bari kumwitaho nyuma yo guterwa iryo cupa ry’amazi.

Abakinnyi ba Lyon a bakoze urukuta rukingira Payet kugira ngo abafana batongera kumutera andi macupa.

Nyuma yo kwitabwaho ndetse ntanashyirweho igipfuko, Payet yasohotse mu kibuga gahoro gahoro, afatiye barafu ku mutwe we kugira ngo agerageze kugabanya kubyimba.

Nyuma y’amasaha abiri umukino uhagaze, Lyon yashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ko umukino wasubitswe.

Ibikorwa by’urugomo bikorwa n’abafana bimaze gufata intera ndende muri shampiyona y’u Bufaransa, by’umwihariko ku ikipe ya Marseille imaze gukorerwa urugomo ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka w’imikino.

Ntacyo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa riratangaza ku bihano bizafatirwa ikipe ya Lyon ndetse n’igihe uyu mukino wasubitswe uzakinirwa.

Payet yagiye gutera koruneri akubitwa icupa ry'amazi mu mutwe

Uyu mukinnyi yateye intambwe ebyiri ahita yikubita hasi

Ku bw'amahirwe ntabwo Payet yakomeretse bikomeyeUmutoza Sampaori yashwanye bikomeye n'abasifuzi b'uyu mukino

Byarangiye uyu mukino usubitswe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND