Umuraperi Young Dolph wari ikirangirire muri Amerika yitabye Imana nyuma yo kuraswa n'abagizi ba nabi bataramenyekana. Uyu muraperi apfuye akiri muto aho yari afite imyaka 36 y'amavuko.
Adolph Robert Thornton Jr wamamaye cyane ku izina rya Young Dolph yakoreshaga mu muziki, yari umuraperi wari ugezweho kandi ukunzwe cyane muri Amerika no mu bindi bihugu. Young Dolph yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mu mwaka wa 2016 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise King Of Memphis yari iriho indirimbo zakunzwe cyane by’umwihariko iyitwa 'Cut It' yakoranye n'umuraperi O.T Genesis. Iyi ndirimbo ikaba ariyo yagize Young Dolph icyamamare ikanaca agahigo ko kumara ibyumweru 3 ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri 2016.
Young Dolph wavukiye mu mujyi wa Chicago agakurira mu mujyi wa Memphis ari naho yabaga ndetse akaba ariho yaburiye ubuzima ku munsi w'ejo kuwa gatatu nk’uko ibinyamakuru byinshi byabitangaje. CNN yatangaje ko Young Dolph yarashwe mu masaha ya saa saba z’amanywa ubwo yari ari gusohoka muri resitora yitwa Makeda's Butter Cookies yerekeza ku modoka ye ya Lamborghini yari iparitse aho.
Ubwo Young Dolph yari agiye kwinjira mu modoka ye nibwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bataramenyekana bahise barasa uyu muraperi, ndetse umwe muribo yasatiriye Young Dolph amutera icyuma munda nk’uko amashusho yafashwe na camera zo ku muhanda yabyerekanye. Akimara kuraswa no guterwa icyuma Young Dolph yahise yitaba Imana.
Young Dolph wari uri mu baraperi bacye muri Amerika babashije gushinga inzu zitunganya umuziki ku giti cyabo aho yari afite label yitwa Paper Route Empire, yitabye imana ku myaka 36 y'amavuko asiga umugore n'abana 2, umuhungu n'umukobwa. Young Dolph kandi apfuye hashize igihe gito asohoye album ibaye iya nyuma akoze yise 'Paper Route iLLUMINATi'.
TANGA IGITECYEREZO