RFL
Kigali

Rwamagana: Centre For Champions TVET yatsindishije 100% ku nshuro ya mbere abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2021 19:41
3


Center for Champions TVET ni Ishuri ryiza ry'imyuga n'ubumenyingiro rya AEE-Rwanda rifashwa na Leta ku bw'amasezerano riherereye mu Ntara y'Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi imbere ya AVEGA-AGAHOZO ku muhanda wa Poids Lourd.



Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yakoze umuhango wo gutangaza amanota y'Ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye (S6), uwa gatandatu w'amashuri nderabarezi (TTC), n'uwa gatanu w'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (L5). Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.

Amashuri y'imyuga (TVET) ari mu mashuri yatsinze neza, bakaba batsinze ku kigero cya 95.7%. Bwa mbere mu mateka, ishuri ry'imyuga rya Centre for Champions TVET ryo mu karere ka Rwamagana ryatsindishije 100% abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye. Ni ibintu byashimishije cyane iri shuri bituma rihiga gukomeza gukorana umurava hagamijwe gutanga umusanzu mu burezi bufite ireme, ari na ko bateza imbere imyuga muri rusange.

Centre For Champions TVET ni Ishuri ryatangiye ku wa 27/05/2008 nk'ishuri ryigenga ryitwa Center for Champions rigafasha abana batishoboye kwiga amashuri abanza rikanabigisha imyuga itandukanye aho abanyeshuri benshi banyuze muri iri shuri ubu bahagaze neza ku isoko ry'umurimo mu myuga bize.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo ishuri ryatangiye gufatanya na Leta ku bw'amasezerano rihita ryitwa Center for champions TVET aho guhera icyo gihe ryakira abanyeshuri boherejwe na Leta batsinze ikizamini cya Tronc Commun bakiga L3 ( S4), L4 (S5) na L5 (S6) bakarangiza bajya gukora ibyo bize ku isoko ry'umurimo cyangwa bagakomereza muri Kaminuza.

Kugeza ubu ishuri ryigisha amashami (Trades) akurikira:

1.Masonry (Ubwubatsi)

2.Welding (Gusudira)

3.Plumbing (Gukora Amazi)

4.Electricity (Amashanyarazi)

5.Tailoring (Ubudozi)

6.Hair Dressing (Gutunganya imisatsi)

Ishuri ritanga n'amasomo y'igihe gito (Short courses) z'amezi atatu, atandatu ndetse n'umwaka muri buri shami ishuri rifite( Trades) ku wubishaka wese.

Umuyobozi w'iri Shuri Bwana HABYARIMANA Canisius mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yaduhamirije ko kuba abanyeshuri bose bagera kuri 63 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2020/2021 ku nshuro ya mbere ishuri rikoze, batsinze 100% aho umunyeshuri wa mbere witwa Manishimwe Eric yagize 59/60 mu ishami ry'ubwubatsi.

Yavuze ko iyi ntsinzi ikomoka ku bwiza bw'ishuri rya CFC TVET hashingiwe ku barezi, ibikoresho, imikoranire n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana ndetse n'ubuyobozi bwa AEE- Rwanda by'umwihariko mu gukurikirana imikorere y'ishuri nka nyiri kigo ko bituma ishuri riharanira guhora rikora neza.


Manishimwe Eric niwe wabaye uwa mbere mu ishuri ry'imyuga rya Centre for Champions TVET

Umuyobozi w'iri shuri yijeje abagana iri shuri kuhabonera serivisi nziza kuri buri wese n'icyo akeneye ku ishuri cyose cyane cyane abifuza kwiga amashami atandukanye ishuri rifite yavuzwe hejuru muri L3 (S4), L4(S5) na L5(S6) ndetse n'abifuza kwiga imyuga y'igihe gito muri ayo mashami cyangwa abagana ubuyobozi bw'ishuri mu buryo butandukanye.

Kuba ku nshuro ya mbere bakoze amateka yo gutsindisha abanyeshuri bose, twamubajije niba batekereza ko hari n'igihe kizagera bakagira abanyeshuri baza mu myanya y'imbere cyane (Top 10) ku rwego rw'igihugu, asubiza ko bishoboka cyane anavuga iturufu bazakoresha kugira ngo bakomeze kwesa imihigo.

Yagize ati "Dushaka kongera imbaraga mu mikoranire (Team work) no guha abanyeshuri amasuzuma atandukanye mu kubategura neza mbere y'ikizamini cya Leta tukanabatoza kwisubirishamo amasomo kenshi bafashanya ubwabo banakora ubushakashatsi bwimbitse mu byo biga byiyongera ku byo bahawe na Mwalimu".


Abarangije mu bwubatsi muri iri shuri ry'imyuga

INKURU WASOMA: S6 batsinze ku kigero cya 85.3%, TTC kuri 99.9%, TVET kuri 95.7%: Menya abanyeshuri ba mbere

MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bo mu cyiciro cy’uburezi rusange biyandikishije ni 47.638 ariko abakoze ibizamini ni 47. 399. Abatsinze ni 40.435 bihwanye na 85.3%. Abatarabashije kubona inota fatizo muri iki cyiciro ni 14.7%.

Mu mashuri nderabarezi hiyandikishije 2. 988, bose barakoze. Abatsinze ni 2. 980 bihwanye na 99. 9%, abandi bahwanye na 2% ntibagejeje ku inota fatizo.

Mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro hiyandikishije 22.686, ariko abakoze ibizamini ni 22.523, muri abangaba abatsinze ni 21. 768 bihwanye na 95.7%, abandi bahwanye na 4.3% ntabwo bagejeje ku manota fatizo.

Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange ni Mugisha Abdul Karim (Riviera High School), Umuhuza Gatete Kelia (Gashora Girls Academy), Uwonakunze Anaïse Reginald (Gashora Girls Academy), Gatwaza Kubwimana Jean Yves (E S Byimana) na Iraguha Valens (Collège St André);

Ngoga Uwizeye Josaphat (Ecole des Sciences Byimana), Byishimo Benoit (Ecole des Sciences de Nyanza), Iragena Eric (Ecole des Sciences Nyamirama), Muhawenimana Jimmy (Collège St André) na Ishimwe Irakiza Joseph (Ecole des Sciences de Gisenyi).

Mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro batatu bahize abandi ni: Migisha Dieu Merci wize kuri St Kizito Save TVET, Twizeyimana Jean Claude wize kuri G.S.B.T.R. Rwamiko na Ishimwe Shalom wo kuri Nyanza TVET School.

Mu Mashuri Nderabarezi (TTC), batatu bahize abandi mu bizamini bya Leta ni Nsengiyumva Theogene wo kuri TTC Muhanga; Niyogusa Gervais wa TTC Mururu na Dusabe Robert wize kuri TTC Nyamata.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya avuga ko aba banyeshuri 10 batsinze neza mu gihugu hose bize amasomo ya 'science'. Yavuze ko muri rusange muri uyu mwaka abanyeshuri batsinze neza. Ariko ko mu 2020 mu cyiciro cy'ubumenyi rusange, habaye kugabanuka kuko igipimo cy'imitsindire kuko cyari 89.5% mu gihe muri uyu mwaka ari 85.3%.


Minisitiri Dr. Uwamariya yahembye Mugisha Abdulkalim wize ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Imibare [PCM] kuri Riviera High School, wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye (S6)


Centre For Champions TVET yatsindishije 100% abanyeshuri basoje ayisumbuye


Abanyeshuri barangije mu bijyanye n'amashanyarazi muri Centre for champions TVET


Manishimwe Eric yahize bagenzi be mu ishuri rya Centre for champions TVET


Abarezi ba CFC TVET bafashije iki kigo gutsindisha 100% ku nshuro ya mbere

INKURU WASOMA: Ibyihariye kuri Centre For Champions TVET yafashije abana batishoboye kwiga amashuri y'imyuga ku buntu-AMAFOTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habyarimana Canisius2 years ago
    Byiza cyane!
  • Patrick1 year ago
    Mwakira abanyeshur bashya bo mur lev5 Masonry
  • Kwizera Samuel 7 months ago
    Gusaba umwanya muri manufacturing technology





Inyarwanda BACKGROUND