RFL
Kigali

Ibyihariye kuri Center for Champions TVET yafashije abana batishoboye kwiga amashuri y'imyuga ku buntu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2021 19:39
7


Center for Champions TVET ni Ishuri ry'Imyuga n'ubumenyingiro rya AEE-Rwanda (Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa mu Rwanda) rifashwa na Leta ku bw'amasezerano riherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi imbere ya AVEGA-AGAHOZO ku muhanda wa Poids Lourd.



Ni ishuri ryatangiye ku wa 27/05/2008 nk'ishuri ryigenga ryitwa Center for Champions rigafasha abana batishoboye kwiga amashuri abanza rikanabigisha imyuga itandukanye kandi ku buntu aho abanyeshuri benshi banyuze muri iri shuri ubu bahagaze neza ku isoko ry'umurimo mu myuga bize.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo ishuri ryatangiye gufatanya na Leta ku bw'amasezerano rihita ryitwa Center for champions TVET aho guhera icyo gihe ryakira abanyeshuri boherejwe na Leta batsinze ikizamini cya Tronc Commun bakiga L3 (S4), L4 (S5) na L5 (S6) bakarangiza bajya gukora ibyo bize ku isoko ry'umurimo cyangwa bagakomereza muri Kaminuza.

Kugeza ubu ishuri ryigisha amashami (Trades) akurikira:

1. Masonry (Ubwubatsi)

2. Welding (Gusudira)

3. Plumbing (Gukora Amazi)

4. Electricity (Amashanyarazi)

5. Tairoling (Ubudozi)

6. Hair Dressing (Gutunganya imisatsi)

Ishuri Center for Champions TVET ritanga n'amasomo y'igihe gito (Short courses) z'amezi atatu, atandatu ndetse n'umwaka muri buri shami ishuri rifite (Trades) ku wubishaka wese. Abanyeshuri barangije amasomo yabo muri iri shuri umwaka ushize wa 2021/2022 ni 247 harimo abahungu 159 ndetse n'abakobwa 88. Iri shuri rirateganya kandi gutangira umwaka wa 2021/2022 rifite abanyeshuri bagera kuri 600 harimo abahungu 400 n'abakobwa 200. Abanyeshuri biga muri iri shuri magingo aya boherezwa na Leta nk'uko twabikomojeho haruguru.


Bigisha gusudira n'indi myuga itandukanye

Umuyobozi w'iri Shuri Bwana HABYARIMANA Canisius mu kiganiro na InyaRwanda.com, yaduhamirije ubwiza bw'ishuri ayoboye hashingiwe ku barezi, ibikoresho ndetse n'ubuyobozi bwa AEE- Rwanda by'umwihariko mu gukurikirana imikorere y'ishuri nka nyiri kigo ko bituma ishuri riharanira guhora rikora neza. Yagize ati "Ni ishuri rifite byose ngo umunyeshuri yige neza kandi rishyize imbere ikinyabupfura na Sports nk'intwaro mu gufasha abanyeshuri kwiga neza bikaba bishyigikiwe kuva ku buyobozi kugera ku barezi".

Yageneye ubutumwa ababyeyi bose muri rusange, ati "Twakangurira ababyeyi kwerekeza abana babo mu myuga kuko basoza bashobora gushyira mu bikorwa neza ibyo bize bikabateza imbere, ibi nkaba mbihamya kubera ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta uyu mwaka bategereje impamyabushobozi zabo hafi ya bose bafite ibyo bari gukora bibaha amafaranga. Ikindi mu biruhuko binini usanga abanyeshuri bashobora gukorera amafaranga bigendanye n'imyuga biga tukaba twibanda kubatoza kwizigama ngo bazashobore kwiga na kaminuza z'ibyo basoje biboroheye".

Umuyobozi w'iri shuri Center for Champions TVET, yasoje ikiganiro twagiranye yizeza abagana iri shuri Service nziza kuri buri wese n'icyo akeneye ku ishuri cyose cyane cyane abifuza kwiga imyuga y'igihe gito, abakeneye ibikoresho bigendanye n'imyuga dufite nkibikomoka ku gusudira no kudoda ndetse no kubagana ubuyobozi bw'ishuri muburyo butandukanye. Nk'uko bitangazwa n'Ubuyobozi bw'Iri shuri, mu rwego rwo kwagura iri shuri, harateganywa kongera amashami (Trades) yigwa guhera mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023.


Bwana Habyarimana Canisius Umuyobozi Mukuru wa Center For Champions TVET 


Icyapa cy'ishuri rya Center for Champions TVET


Ku rwinjiriro rw'iri shuri ry'imyuga rifatiye runini imyuga mu Rwanda


Umuntu winjiye muri iki kigo abanza gukaraba intoki mu kwirinda Covid-19


Mu kigo mo imbere hahorana isuku


Imbere mu gikoni cy'iri shuri ni uku hameze


Aho abanyeshuri bigira imyuga (Workshops)


Aho abanyeshuri bigira ibijyanye n'amazi


Ahigirwa ibijyanye n'ubwubatsi


Amacumbi y'abanyeshuri


Ikibuga cy'imikino y'amaboko


Aho abanyeshuri bafatira amafunguro


Ahogezerwa ibyombo


Abanyeshuri bafatira amasomo muri ibi byumba by'amashuri bituranye n'ubusitani bwiza cyane


Center for Champions TVET ifite icyerekezo cyo kuba ishuri ry'icyitegererezo


Inzu y'ubuyobozi bwa Center for Champions TVET


Siporo ihabwa agaciro cyane muri iri shuri ry'imyuga


Iri shuri rifite amashami atandukanye arimo; Ubwubatsi, Gusudira, Gukora amazi, Amashanyarazi, Ubudozi no Gutunganya imisatsi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joel2 years ago
    Komeza utere imbere center for champions
  • Methode2 years ago
    Byiza cyane, kubishuri nkiri riri kwiyubaka kuba riri gutera imbere muburyo bushimishije. Murakoze namwe kuba mwasuye irishuri muturangiye ahantu ho kurerera abana bacu.
  • MUSAFIRI J.Pierre2 years ago
    Irishuri biragaragara ko rifite icyerekezo cyiza riri mumurongo w'Igihugu cyacu gifite. Kwiga muri CENTER FOR CHAMPIONS TVET ni ibyagaciro gakomeye.
  • Habyarimana Canisius2 years ago
    Byiza cyane! Iri shuri ni iryo kwifuzwa rwose!
  • Nkurayija Joyeuse1 year ago
    Konshaka kuza kwiga muri iyo myuga umwaka 1 mwama nomero zanyu?
  • UKWIGIZE Aimable 1 year ago
    Ko nashakaga kuza kwiga mukigo cyanyu mwama nimero zanyu tuvugana
  • Muhirwa gilbert1 year ago
    Nonese uretse ayo mashami yavuzwe haruguru ntarindi shami rihari?





Inyarwanda BACKGROUND