RFL
Kigali

S6 batsinze ku kigero cya 85.3%, TTC kuri 99.9%, TVET kuri 95.7%: Menya abanyeshuri ba mbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2021 16:53
1


Ministeri y’Uburezi (Mineduc), yatangaje ku mugaragaro amanota y'Ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye (S6), uwa gatandatu w'amashuri nderabarezi (TTC), n'uwa gatanu w'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (L5).



Ni mu muhango wabereye kuri Mineduc, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.

Abanyeshuri bo mu cyiciro cy’uburezi rusange biyandikishije ni 47.638 ariko abakoze ibizamini ni 47. 399. Abatsinze ni 40.435 bihwanye na 85.3%. Abatarabashije kubona inota fatizo muri iki cyiciro ni 14.7%.

Mu mashuri nderabarezi hiyandikishije 2. 988, bose barakoze. Abatsinze ni 2. 980 bihwanye na 99. 9%, abandi bahwanye na 2% ntibagejeje ku inota fatizo.

Mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro hiyandikishije 22.686, ariko abakoze ibizamini ni 22.523, muri abangaba abatsinze ni 21. 768 bihwanye na 95.7%, abandi bahwanye na 4.3% ntabwo bagejeje ku manota fatizo.

Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange ni Mugisha Abdul Karim (Riviera High School), Umuhuza Gatete Kelia (Gashora Girls Academy), Uwonakunze Anaïse Reginald (Gashora Girls Academy), Gatwaza Kubwimana Jean Yves (E S Byimana) na Iraguha Valens (Collège St André).

Ngoga Uwizeye Josaphat (Ecole des Sciences Byimana), Byishimo Benoit (Ecole des Sciences de Nyanza), Iragena Eric (Ecole des Sciences Nyamirama), Muhawenimana Jimmy (Collège St André) na Ishimwe Irakiza Joseph (Ecole des Sciences de Gisenyi).

Mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro batatu bahize abandi ni: Migisha Dieu Merci wize kuri St Kizito Save TVET, Twizeyimana Jean Claude wize kuri G.S.B.T.R. Rwamiko na Ishimwe Shalom wo kuri Nyanza TVET School.

Mu gihe mu Mashuri Nderabarezi (TTC), batatu bahize abandi mu bizamini bya Leta ni Nsengiyumva Theogene wo kuri TTC Muhanga; Niyogusa Gervais wa TTC Mururu na Dusabe Robert wize kuri TTC Nyamata.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya avuga ko aba banyeshuri 10 batsinze neza mu gihugu hose bize amasomo ya 'science'.

Akavuga ko muri rusange muri uyu mwaka abanyeshuri batsinze neza. Ariko ko mu 2020 mu cyiciro cy'ubumenyi rusange, habaye kugabanuka kuko igipimo cy'imitsindire kuko cyari 89.5% mu gihe muri uyu mwaka ari 85.3%.

Uyu muyobozi avuga ko mu mashuri ya TTC igipimo cy'imitsindire cyazamutse, kuko mu 2019 igipimo cy'imitsindire cyari 98.2%, ubu bikaba byabaye 99.9%.

Ni mu gihe mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro igipimo cy'imitsindire umwaka ushize byari 91, 2% ubu bikaba ari 95, 7%.

Dr Uwamariya ati “Bigaragara ko muri TTC na TVET byarazamutse, ariko mu bumenyi rusange habayeho kugabanuka. Ariko iyo urebye imibare muri rusange ntabwo itandukanye n'iy'umwaka ushize.”

Yavuze ko abanyeshuri batabonye inota fatizo batemerewe gusubira ku ishuri, ahubwo bafite uburenganzira bwo kongera gukora ikizamini cy’abakandida bigenga. Kanda hano ubashe kureba amanota


Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard, yavuze ko inota fatizo rishingirwa ku bintu bitandukanye harimo n’ukuntu abanyeshuri batsinze amasomo

Minisitiri Dr. Uwamariya yahembye Mugisha Abdulkalim wize ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Imibare [PCM] kuri Riviera High School, wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye (S6)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nishimwe aphrodis2 years ago
    Nibyiza,abanyeshiri batsinzeneza gusa batangaze amanota fatizo ya kaminuza za leta(Bruce)





Inyarwanda BACKGROUND