Kigali

Mugisha Samuel yasinyiye ikipe nshya yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/11/2021 19:30
0


Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Samuel, yamaze kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yasinye amasezerano y’umwaka muri ProTouch, nyuma yo gutandukana na Team LMP - la roche sur yon yo mu Bufaransa.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, ni bwo byamenyekanye ko Mugisha Samuel yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri ProTouch avuye mu Bufaransa yari amaze umwaka umwe.

Tariki ya 13 Ugushyingo 2019, nibwo Mugisha Samuel yasinyiye ikipe ya Team LMP - la roche sur yon yo mu Bufaransa we na mugenzi we Mugisha Moise, aho bose bari basinyiye iyi kipe kuyikinira umwaka umwe.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, Benediction Club y’i Rubavu, kuva tariki ya 29 Ukwakira  kugeza 07 Ugushyingo 2021, abakinnyi babiri b’abanyarwanda barimo Mugisha Samuel bari baherereye muri Burkina Faso, aho bari kumwe n’ikipe ya ProTouch muri Tour du Faso.

Abakinnyi ba ProTouch bari muri iri rushanwa bayobowe na Mugisha Moise, Mugisha Samuel (Rwanda) bari kumwe na Ormiston Callum, Da Silva Tiano, Eliot Mitchell na Basson Gustav (Afurika y’Epfo).

Moise na Da Silva Tiano bavuye mu isiganwa na ho nyuma y’intera ya 4 Ormiston Callum na Eliot Mitchell na bo bavamo. Bivuze ko Mugisha na Basson Gustav bakinnye bonyine intera 6 zisoza isiganwa.

Aba bakinnyi bombi bitwaye neza kuko Basson Gustav yegukanye intera ya nyuma ya 10 yavaga ahitwa Kombissiri igasorezwa Ouagadougou (129.5 km) ndetse no ku ntera ya mbere yari yasoreje ku mwanya wa 3. Muri rusange mu isiganwa ryose yasoreje ku mwanya wa 24.

Mugisha Samuel ku ntera ya 5, Ouahigouya-Kaya (105 km) yasoreje ku mwanya wa 4 naho ku ntera ya 9 ibanzirira iya nyuma, Manga-Ziniaré (128 km) yegukanye umwanya wa kabiri.  Ku rutonde rusange, Mugisha yasoreje ku mwanya wa 40.

Mugisha Samuel yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri ProTouch yo muri Afurika y'Epfo

Mugisha ni umwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bakinira amakipe akomeye

Mugisha aherutse kwitwara neza muri Tour du Faso ari muri ProTouch






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND