Kigali

Perezida w’Ishyirahamwe rya ruhago muri Kenya yatawe muri yombi mbere yo guhura n’Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/11/2021 19:14
0


Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ‘FKF’ Nick Mwendwa yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha nabi asaga Miliyoni 2.5 z’amashilingi ya Kenya yari agenewe gutegura ikipe y’igihugu y’abagabo.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo ni bwo Nick Mwendwa yatawe muri yombi aho yafatiwe kuri Golden Tulip Hotel i Nairobi ahacumbitse ikipe y’igihugu yitegura guhura n’u Rwanda ku wa mbere, akaba yari yagiye guhura n’abakinnyi ngo baganire ku myiteguro y’uyu mukino.

Okaka ushinzwe itumanaho mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya, yavuze ko Mwendwa yafashwe n’inzego z’umutekano ndetse akaba yahise ajyanwa ku biro bya Polisi biherereye i Kiambu.

Ntabwo Okaka yahise atangaza impamvu yatumye Nick Mwendwa atabwa muri yombi. Gusa biravugwa ko uyu mugabo akurikiranyweho gukoresha nabi asaga Miliyoni 2.5 z’amashilingi ya Kenya yari agenewe gutegura ikipe y’igihugu y’abagabo.

Ibi bibaye mbere yuko Kenya ihura n’amavubi mu mukino w’umunsi wa nyuma mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, aho ibi bihugu byombi bizakinira kuri Nyayo Stadium ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

Aya makipe azahura ntacyo ahatanira kubera ko yitwaye nabi mu mikino itanu yakinnye mu itsinda E riyobowe na Mali ifite amanota 13, Uganda ikagira amanota 9, Kenya ifite amanota 3 mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n’inota rimwe.


Nick Mwendwa uyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Kenya yatawe muri yombi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND