RFL
Kigali

Lina Medina, umubyeyi muto ku Isi wibarutse ku myaka 5 agejeje imyaka 88 yaranze kugira icyo atangariza itangazamakuru

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/11/2021 11:18
0


Lina Medina ukomoka mu gihugu cya Peru ni we mu mateka y’isi wabyaye afite imyaka micye, inkuru ye ikaba yaratigishije isi ariko kugera n’ubu yanze kugira ikinyamakuru na kimwe yaganiriza ibyamubayeho yewe hari n’ibyagerageje kumuha amafaranga y’umurengera.



Mu 1933 ni bwo umubyeyi wa Lina yatangiye kubona ko inda y’umwana we iri kwaguka nyuma y'uko umwana yavugaga ko yumva mu nda hamurya. Abaganga nabo babanje gushidikanya ku bijya mbere ariko baza gusanga umwana w’umukobwa w’imyaka 5 yari atwite inda y’amezi 7.

Ubu buribwe bukaba bwari bufite aho buhuriye no gutwita kwe, ni bwo nyina yaje gutekereza asanga umukobwa we yaratangiye kujya mu mihango afite imyaka 3 yonyine ndetse n’amabere akaza gukura ku myaka 4 yonyine.

Gusa hari n'andi makuru ya Peru yavugaga ko uyu mwana yatangiye kujya mu mihango afite amezi 8. Kuwa 14 Gicurasi 1939 ni bwo yibarutse umwana w’umuhungu abanje kongererwa kubera ko yari atarakura neza mu myanya y’ibanga.

Umwana we yiswe Gerardo nk’izina ry’icyubahiro ry’umuganga wabashije gutuma avuka. Ntabwo higeze hatangazwa uwafashe ku ngufu Lina, se ni we watawe muri yombi nyuma y'uko uyu mwana w’umukobwa yibarutse, gusa yaje kurekurwa kubera kubura ibimenyetso.

Ubushakashatsi bwaje kwerekana ko abana bafashwe ku ngufu bakiri bato bituma  bageza igihe cyo kuba basama bakiri bato. Umuganga yagize ati:”Umwana yasamye ubwo yari afite imyaka 4 yonyine ”

Naho uwitwa Dr Edmundo Escomel, wanditse ku kirego yagize ati:”Lina ntabwo yatangaga amakuru afatika ubwo yabazwaga niba ari se wamuteye inda.” Yongeraho ati:”Kubera imyaka yari afite, birashoboka cyane ko umwana wibarutse afite imyaka 5 atabashije kumenya uwamuteye inda kandi se umubyara witwa Tiburelo yakomeje guhakana ko yaba ariwe wateye inda umwana we.

Ubundi Lina yari umwana umwe mu cyenda bavukanaga nawe, umuryango we wari utuye mu cyaro gikennye cya Andes kiri ku butumburuke bw’ibilometero 2.2 muri Peru. 

Mu mikurire y’umwana yumvaga ko nyina ari mushiki we ariko ubwo yari agize imyaka 10 yaje gutangira gusobanukirwa ko ariwe nyina. Uyu mwana w'umuhungu wibarutswe na nyina wari ufite imyaka 5, yaje gukura nk'abandi bana,  yitaba Imana amaze kuba umugabo ku myaka 40 azize uburwayi bw’amagufa, hari mu 1979.

Kugeza ubu Lina wibarutse ku myaka 5 agejeje imyaka 88 yaranze kugira icyo avuga ku byamubayeho, yagiye asangwa n’ibinyamakuru bikomeye nyamara byose nta na kimwe yigeze abasha kwemerera guha iyi nkuru. Mu myaka ya 1970 ni bwo yashyingiranwe na Raul baje kubyarana umwana wabo w’umuhungu ubwo uyu mubyeyi wari waribarutse ku myaka 5 yari agize imyaka 39.

Mu mwaka wa 2002, Lina yegerewe n’ibinyamakuru binyuranye birimo na Reuters anahabwa amafaranga menshi n'ubu yanze kugira icyo avuga, inkuru y’uyu mugore yakomeje kugenda ifatwa nk'aho yaba ari igihuha nyamara ibitaro byerekanye ko bifite ibimenyetso bya X-Ray ko uyu mugore yari atwite kandi yabyaye ku myaka itanu.

Nyuma y’imyaka 2  Lina yibarutse umwana w’umuhungu wiswe Gerardo, umwe mu bahanga mu by’ubuzima bw’abana wo muri kaminuza ya Columbia witwa Paul Koask yabashije gusura umuryango. Koask yaje gutangaza agira ati:”Ibi birenze ubuhanga n’ubwenge bwa muntu” yongeraho ati:”Igitangaje nuko umwana ari muzima nta kibazo na kimwe afite.”

Akomeza agira ati:”Nyina atecyereza ko afite umwana akaba na musaza we nk’abandi mu muryango.” Mu gihe inkuru yari imaze kuba kimomo guverinoma ya Peru yasezeranije abantu ko izafasha umuryango nyamara ubwo bufasha ntibwigeze butangwa.

Umwanditsi Jose Sandoval wanditse igitabo ku byabaye yakambanye guverinoma avuga ko yakabaye hari icyo yamariye umuryango aho kuwurekera mu bukene kuko mu kindi gihugu icyo ari cyose baba baritaweho by’umwihariko.


Lina Medina wibarutse umwana afite imyaka 5 yonyine umwana w'umuhungu 


Gerardo yakuze azi ko nyina ari mushiki we nyamara yaje kumenya ko ari nyina amaze kugira imyaka 10


Lina Medina kugeza n'ubu afite imyaka 88 yanze kugira ikintu yatangaza ku nkuru yo kwibaruka kwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND