Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi yashyize hanze amafoto amugaragaza asomana n’umugore we Antonella Roccuzzo imbere y’umunara wa Eiffel uherereye i Paris aho bari basohokeye, bituma abantu mu bice bitandukanye by’Isi bacika ururondogoro.
Ku
Cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021, hasohotse amafoto ya Messi n’umugore we
Antonella basomanira ku munara wa Eiffel uherereye i Paris, mu gihe abafana ba
PSG bagitegereje uyu mukinnyi ko ava mu mvune amazemo iminsi.
Uyu
mukinnyi ukomoka muri Argentina utari gukina kubera imvune yari yambaye ikote
rirerire mu gihe umugore we nawe yari yarimbye cyane.
Antonela
yari yahuje n’umugabo we, kuko yari yambaye umukara n’inkweto ndende muri uyu
mugoroba w’urukundo bakoreye muri hoteri nziza ya Shangri-La.
Umugore
wa Messi yasangije amashusho abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana
aho bari gufatira amafunguro.
Uyu
muryango uri kugerageza kumenya aho batuye nyuma yo kwimuka bava muri Barcelona
bari bamazemo imyaka 22.
Ababonye iyi foto batangaye cyane ndetse bavuga amagambo menshi kuri yo, amenshi yanditse mu rurimi rwo muri Argentine, gusa ubutumwa batangaga bwari bwerekeye uko bagaragara n'ahantu hatangaje bifotoreje.
Messi
yaravuzwe cyane ubwo yajyaga muri Paris Saint-Germain nyuma yuko ikipe ya Barca
yahozemo idashoboye kumusinyisha kubera ubukene.
Uyu
mukinyi w’imyaka 34 yinjiye mu ishuri rikomeye rya ruhago rya La Masia kuva mu
2000 aza guhinduka umukinnyi w’igitangaza.
Ihungabana
ry’ubukungu ryatewe na COVID-19 ryatumye iyi kipe itandukana na Messi wari
warayihaye byose yari afite mu gihe cye.
Messi
wavunikiye mu mukino wa Shampiyona PSG yahuyemo na Lille mu byumweru bibiri
bishize, ategerejwe n’abafana b’iyi kipe ko ava mu mvune akaza kubaha ibyishimo
bakeneye.
Messi n'umugore we basohokeye ku munara wa Eiffel uherereye i Paris baryoherwa n'ubuzima
Ifoto ya Messi asomana n'umugore we imbere y'umunara muremure i Paris yavugishije benshi
TANGA IGITECYEREZO