RFL
Kigali

Zimbabwe: Umukinnyi w’iteramakofe wakubiswe ingumi agahita apfa yateje impagarara mu gihugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/11/2021 11:37
0


I Harare mu gihugu cya Zimbabwe havutse ibibazo ku bijyanye n’uburyo umutekano w’abakinnyi b’umukino w’iteramakokofe (boxe) witaweho nyuma y’aho Taurai Zimunya apfuye akubiswe ingumi umukino ugeze hagati.



Taurai Zimunya w’imyaka 24 y’amavuko, wo mu itsinda ry’abafite ibiro byo hagati na hagati yapfuye ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nyuma y’aho akubitiwe akagwa hasi mu mukino yakinnye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ni bwo bwa mbere umukinnyi w’iteramakofe apfuye muri Zimbabwe ahitanywe n’inkurikizi zo gukubitwa mu mukino.

Lawrence Zimbudzana, umunyamabanga mukuru w’ikigo gishinzwe uyu mukino ’Zimbabwe National Boxing and Wrestling Control Board, (ZNBWCB), avuga ko iperereza ritaratangira kugira ngo hagaragazwe ukuri, niba hari ababigizemo uburangare babiryozwe.

Mu muhango wo gushyingura Zimunya wabaye ku wa gatatu, Zimbudzana yabwiye BBC Sport Africa ati: "Ubu twitaye cyane ku byo kumushyingura, nibirangira nibwo tuzicara hanyuma tugasuzuma iki kibazo giherewe mu mizi".

Itangazo ryasohowe n’ikigo ZNBWCB rivuga ko abashinzwe ubuvuzi bakoze ibyo bagombaga gukora kandi ko yabanje no guhabwa ubufasha bwihuse akiri mu kibuga mbere yo kujyanwa mu bitaro.

Zimunya yakubiswe inshuro zitari nke mu mutwe mbere y’uko atsindwa burundu mu gace ka gatatu k’uyu mukino wo guterana iibipfunsi ugizwe n’ibice bitandatu.

Byari amarira n’agahinda ku wahoze ari umutoza we, Tatenda Gada, uvuga ko yari afite ahazaza heza muri uyu mukino

Muri uyu muhango Gada yagize ati: "Tubuze umwe mu bantu beza twari twizeye. Nakoranye na Taurai mu gihe cy’imyaka irenga ine, nakurikiranye uburyo yagendaga atera imbere kandi yari umwe mu bantu bari bafite ahazaza heza".

Se wa Zimunya, Samson, wahoze akina uyu mukino mu buryo bwo kwinezeza, akaba yari yizeye ko umuhungu we azageza kure izina ry’umuryango we ndetse akanatsinda irushanwa.

Hari hashize igihe gito cyane uyu mukino w’iteramakofe ukomorewe muri Zimbabwe nyuma y’aho leta yoroheje ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Zimunya yakubiswe ingumi nyinshi mu mutwe mbere yo kwemera ko yatsinzwe umukino

Ibibazo muri Zimbabwe byabaye byinshi nyuma y'urupfu rwa Zimunya wakubiswe ingumi mu mukino yamuviriyemo gutakaza ubuzima





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND