RFL
Kigali

Yari indirimbo y'akazi: The Ben yahishuye ko 'Kola' atari iye ahubwo ari iya Tecno Mobile

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/10/2021 12:47
0


Mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com, The Ben yavuze ko indirimbo 'Kola' yakozwe ari indirimbo y'akazi kuruta uko yaba indirimbo ye nka The Ben ariko anasobanura ko kuyishyira kuri shene ye ari ibintu bisanzwe.



The Ben kugeza ubu ari kubarizwa muri Tanzania aho yagiye kurangiza imishinga afitanye na bamwe mu bahanzi bo muri icyo gihugu bazanagaragara kuri Album ye imaze igihe itegerejwe na benshi cyane ko imyaka itatu ishize.

Imyaka itatu irashize uyu muhanzi adasohora indirimbo, gusa yagiye afasha abandi bahanzi batandukanye barimo Muchoma, Igor Mabano na Babo. Yakoze kandi indirimbo yitwa Kola kuri ubu akaba yahishuye ko burya itari iye nyuma y'igihe abantu bibaza impamvu The Ben yayikoze ariko bagategereza amashusho yayo bakayabura.

Yagize atii'' Sasa indirimbo yitwa Kola ni indirimbo ya Tecno ntabwo ari indirimbo yanjye. Ni indirimbo iri kuri project ya Tecno iriya ya Common 16 n'ubwo iri kuri shene yane ndibaza ni ibintu bisanzwe. Yari indirimbo naririmbye ariko yari indirimbo y'akazi kurusha uko yaba indirimbo yanjye.''


The Ben yakomeje avuga ko ari umushinga bazanye kugira ngo bamamaze Kola na Cammon telefone yari agiye kwamamaza ariko atari indirimbo ye. Yagize ati''Iriya ni project twazanye kugira ngo twamamaze hashtag ya Kola na Cammon 15 noneho dukoramo indirimbo.''

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza abahanzi bose bari kuri iyi Album ya The Ben gusa abarimo Sauti Sol, Ben Pol, Juma Juxx nta kabuza bashobora kugaragaraho ndetse biravugwa kandi ko Diamond ashobora kugaragara kuri iyi Album.


The Ben yahishuye ko Kola ari indirimbo ya Tecno Mobile

Ibi bije nyuma y'uko Diamond na The Ben bahuriye muri Amerika muri New York bagatangira kwitana abavandimwe ndetse bakagirana ibihe byiza mukabyiniro bari bahuriyemo bakerekana ibyishimo bidasanzwe. Iyi Album The Ben amaze igihe ategura, itegerezanyijwe amatsiko menshi cyane ko ari imwe muri Album zitondewe zigahabwa umwanya munini kugira ngo zizanogere abazumva nk'uko uyu muhanzi abyivugira.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KOLA' THE BEN YAKOREYE TECNO










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND