Jose Chameleone ararembye ndetse agiye kubagirwa hanze y'igihugu nk'uko amakuru atangaza n'ibinyamakuru byo muri Uganda abihamya. Ubu burwayi bwe nibwo bwatumye adashyira hanze Album ye nshya yagombaga kujya hanze muri uku kwezi.
Umwe mu nshuti za hafi z'umuryango wa Joseph Mayanja [Jose Chameleone] yatangaje ko uyu muhanzi waryubatse muri Africa no hirya no hino ku Isi arembye akaba yarazahajwe n'urwagashya. Ibinyamakuru byo muri Uganda bigaruka ku myidagaduro kuva ejo hashize tariki 25 Ukwakira 2021 byatangiye gusohora inkuru zivuga ko uyu muhanzi biteganyijwe ko ajyanwa hanze ya Uganda kubagwa urwagashya mu minsi ya vuba gusa ngo igihugu azajyanwamo ntikiramenyekana.
Ubu burwayi bw'urwagashya bumuzahaje ngo nibwo bwatumye adashyira hanze Album ye nshya yagombaga gusohora tariki 9 Ukwakira 2021. Muri Kanama uyu mwaka Daily Express yatangaje ko uyu muhanzi wubatse amateka muri Afurika yajyanywe mu bitaro mu gace ka Seguku akaza gusubira iwe avuga ko yakize ariko nyuma yaje kujyanywa igitaraganya mu bitaro bya Nakasero mu Mujyi wa Kampala.
Nyina ni we wari umurwaje mu minsi ishize
Icyo gihe byavuzwe Jose Chameleone ko yaba afite ibibazo mu mwijima we ndetse no mu rwagashya, byaturutse ku kunywa inzoga mu buryo bukabije.
Yarorohewe ajya mu rugo ariko byongeye kwanga
SRC:blizz.co.ug
TANGA IGITECYEREZO