RFL
Kigali

Exclusive: Natangiye gutoza mfite imyaka 15 - Ali Rugira uri mubafashije ikipe ya 30 Plus kugera muri kamarampaka bwa mbere mu mateka yayo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/10/2021 7:36
0


Ali Rugira wagejeje 30 Plus mu mikino ya Kamarampaka (Playoffs) atangaza ko amaze kwigira byinshi muri Basketball ndetse ko imyaka afite yizeye kuzagera kuri byinshi..



Ikipe ya 30 Plus yabaye iya karindwi muri shampiyona y'u Rwanda mu mukino wa Basketball ndetse iyi kipe akaba aribwo bwa mbere yari igeze mu mikino ya Kamarampaka playoffs.


Inyarwanda.com iganira na Ali Rugira watozaga 30 Plus, twifuje kumenya uyu mutoza uwo ariwe ndetse n'urugendo rwe muri Basketball. Twatangiye tumubaza uko yatangiye umwuga w'ubutoza, ndetse n'uwo ariwe muri rusange, atangira atwibwira.

 Yagize ati" Nitwa Ali Rugira navukiye muri Congo nza mu Rwanda nje gutangira amashuri abanza. Natangiye umwuga w'ubutoza mfite imyaka 15 y'amavuko aho natozaga nk'umutoza wungirije mu irerero rya  Rafiki Kids iherereye I Nyamirambo mpamara imyaka igera kuri itanu. Nyuma naje kwerekeza muri Kayonza aho nabaye Operation Manager muri Shooting Touch nahamaze imyaka 2 nyuma garuka muri Kigali."


Ali Rugira agarutse i Kigali, yahise ajya mu bijyanye na Table Tennis. Ati: "2019 nagurutse i Kigali njya mu ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis aho narinshinzwe tekinike".

Umwaka w'imikino ushize, ni bwo Ali Rugira yerekeje muri 30 Plus, ati "Patrick Ngwijiruvugo niwe wagombaga gutoza ikipe ya 30 Plus ariko ntibyakunda kuko yahise asubira mu Burundi ndetse imikino yose ibanza sinayitoza gusa imikino hafi ya yose yo kwishyura ni njye wayitoje".


Ali avuga ko icyo yari agamije muri 30 Plus yakigezeho. Ati"Njyewe intego zanjye zo kugeza ikipe mu mikino ya Kamarampaka nazigezeho, gusa kuri ubu ngomba gushaka ahandi nabona amahirwe ndetse nkareba ko naho nahagirira ibihe byiza kuko muri 30 Plus nagombaga kuhatoza umwaka. 30 Plus babishatse twakomezanya gusa biragoye kuko nibyo twari twemeranyijwe mbere batabyubahirije". 

Ali avuga ko Basketball mu gihe ayimazemo yamufashije buri kimwe kandi ari ibyo kwishimira. Yagize ati"Kuva natangira gutoza nta kindi kintu nigeze nkora maze imyaka icyenda ndi umutoza bivuze ko kuva icyo gihe natunzwe na Basketball gusa. Nashatse umugore muri icyo gihe kandi nawe afite aho ahuriye na Basketball mbese umuryango wose ni uwa Siporo gusa."


Ali Rugira asaba abafana ba Basketball gukomeza kuyishyigikira ndetse no kuyiba hafi kuko ubuyobozi buriho buyishyigikiye, kandi agasaba ababyeyi ko bareka abana bakagira amahitamo ku cyo bakora ndetse n'umukino bakina.

Rugira w'imyaka 24 y'amavuko ashimira cyane abantu bagiye ba mufasha muri uyu mwuga, harimo ikigo cya Apacope cyahaye ikipe ya 30 Plus ikibuga cyo gukoreraho imyitozo kandi ku buntu. Ali Rugira kandi ashimira Francais bakunze kwita Suzuki utera inkunga ikipe ya 30 Plus kubera uko yababaye hafi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND