RFL
Kigali

AIESEC in Rwanda igiye guha abanyeshuri ba kaminuza barenga 300 amahugurwa azabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/10/2021 20:51
1


AIESEC in RWANDA yatangarije abafatanyabikorwa bayo ndetse n’itangazamakuru, gahunda ngari ifite yo gufasha binyuze mu buryo bw’amahugurwa abanyeshuri ba kaminuza kubasha kugira ubumenyi bwisumbuye buzatuma babasha guhangana ku isoko ry’umurimo, batangaje ko 300 aribo bagiye gufashwa muri gahunda ya ‘The Bridge Program'.



Kuwa 20 Ukwakira 2021  ku isaha ya saa yine nk’uko byari biteganijwe, nibwo abanyamakuru n’abafatanyabikorwa ba AIESEC in Rwanda bahuriye ku cyicaro gikuru cya kaminuza y’u Rwanda (UR) ahazwi nka SFB.


Mu gutangira iki Kiganiro, Umuyobozi Mukuru wa AIESEC in Rwanda, Maliki Uwase,  yatangiye ashima abitabiriye iki kiganiro ahereye kuri Kaminuza y’u Rwanda, Diane Umukundwa mu busanzwe ushinzwe ibikorwa by’ishoramari n’imibereho myiza muri Equity bank mu Rwanda wari uhagarariye iyi Banki, Nelson Nkuranga Ushinzwe Ibikorwa byo gushyira mu myanya mu ikompanyi ya Job In Rwanda Foundation, Tony Mihigo wari uhagarariye IGIHELtd, Jean Claude MUTABAZI umuyobozi muri LEAD, itangazamakuru n’abandi batandukanye bari bahari akomeza asobanura muri rusange AIESEC icyo aricyo.


Ati:”AIESEC ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mumwaka wa 1948 ufasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo mu bijyanye n’imiyoborere, ukaba utanga amahirwe y’imenyereza mwuga kurwego mpuzamahanga” Yemeza kandi ko AIESEC in Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2006. Imyaka 15 bamaze bakora nka AIESEC in RWANDA, bafashije urubyiruko rwinshi, ati:”AIESEC in Rwanda ni ishami rya AIESEC Interanational tumaze imyaka 15 dukora kandi ibyo twakoze byagiriye umumaro urubyiruko rwinshi n’isi.”


Maliki ashimangira ko nyuma y’igihe kinini bakorana na Kaminuza y’u Rwanda aho bagiye bafasha mu gutanga amahugurwa no mu bikorwa byo kubabonera impenyereza-mwuga, abanyeshuri bayo uyu munsi bakomeje iyo gahunda aho bagiye gutangiza gahunda bise ‘The Bridge Program’. Ati:” kuwa 27 na 28 Ukwakira 2021 tugiye gutangira kumugaragaro urugendo rwo gufasha abanyeshuri ba kaminuza bitegura kujya ku isoko ry’umurimo dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu, binyuze muri gahunda ya The Bridge Program”.


Asobanura ko kandi kugeza ubu u Rwanda rugizwe n’umubare mwinshi w’urubyiruko na none rudafite akazi bitewe n’impamvu zo kugira ubumenyi budahuje neza n’isoko ry’umurimo nyamara bazanye igisubizo ati:”Twese turabizi abanyarwanda bagizwe ahanini n’umubare munini w’urubyiruko, bityo muri gahunda y’igihugu bafatwa nk’umusemburo w’impinduka ariko ubushomeri bukomeza kwiyongera muri bo bitewe no kugira ubumenyi budahura neza n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.”


Akomeza agira ati:”Nyamara The Bridge Program ije nk’igisubizo kije guhindura urubyiruko rw’u Rwanda mo abantu bigenga mu bijyanye n’ubukungu kandi n’abanyagihugu bafite inshingano ibaha ubushobozi ubumenyi n’amahirwe bicyenewe.” Yongeraho ko mu gutangira bateganya kuzakorana n’abanyeshuri barenga ku 1100 nyamara abo bazasozanya bazanabona amahugurwa y’amezi atatu ari magana atatu.


Maliki ati:”Turateganya ko mu cyiciro cya mbere iyi gahunda izagezwa kubanyeshuri barenga 1100 ariko muri abo 300 akaba aribo bazakomeza bagahabwa amahugurwa y’amezi 3 mu bijyanye no guteza imbere umwuga.” Abafatanyabikorwa n’abitabiriye iki kiganiro muri rusange, bagaragaje ko bikwiye ko urubyiruko ruhabwa amahirwe n’umwanya wo gukora ariko narwo rugahindura uko rubona ibintu, by’umwihariko mu bijyanye  no kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo.



Kiyaga Elias ushinzwe imibereho myiza muri Kaminuza y’u Rwanda wari waje ahagarariye Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda  yagize ati:”Ni byiza ko tuganira kuburyo urubyiruko rukwiye kuvamo abantu bigenga kandi bafatika mu muryango mugari iki ni ikintu cy’ingenzi murabizi, iyi ngingo ni nziza kuko iri kubyutsa intecyerezo kandi za benshi.”


Akomeza agira ati: “Ariko icyo dufite kumenya ni uko uru ari urugendo si ikintu kiba rimwe, rero iyo ikintu ari urugendo ni ukumenya ko gifata igihe gito cyangwa kinini abize ubugenge baziko  hari ihame muribwo rivuga ko ikintu kugira ngo kibeho hagomba kubaho igihe.”


Yongeraho ati:”Izi mpinduka nazo rero zigiye gufata igihe ariko twizera ko nyuma y’igihe runaka nk’uko bigaragara mu nteguro z’iyi gahunda kimwe n’iza AIESEC in Rwanda ariko  na none icyo nifuza ko abantu bibuka ni uko hacyenewe impinduka mu bijyanye n’imyumvire z’abantu, ibigo abafatanyabikorwa n’abanyeshuri.”


Iby’impinduka Kiyaga abishimangira agira ati:”Dusubiye inyuma gato abantu batecyerezaga n’ubu kandi ko iyo ugiye ku ishuri icya mbere ari ukubona impamyabumenyi ukajya mu mubare w’abarangije ukishima ibyo bikaba bihagije nyamara isi iri guhinduka, ikoranabuhanga riri guhinduka, buri segonda buri kintu kiri guhinduka.”


“Bityo rero dufite kubwira abanyeshuri bacu n’abafatanyabikorwa ko kugira impamyabumenyi yonyine bidahagije kuko ushobora kuba uwambere mu masomo nyamara wajya gushaka akazi bikakunanira kwisobanura ngo uvuge ibyo wakoze n’intego yawe mu gihe kizaza.”


“Kugira ngo rero imyumvire y’abantu ibashe guhinduka, harimo gutumira ibitangazamakuru, abafatanyabikorwa, ibigo by’uburezi bikaganirwaho uwibwiraga ko impamyabumenyi ihagije agahindura imyumvire binyuze mu kugeza ayo makuru kure hashoboka kandi bikaba ibintu bihoraho atari ukubyinjiramo ugahita ubivamo.”


Kiyaga Elias wari uhagarariye kaminuza y'u Rwanda (UR) wanemeje ko impamyabumenyi itagira ubumenyi ntacyo ivuze ku isoko ry'umurimo

 

Dianah Mukundwa wari uhagarariye Bank ya Equity yiyemeje gutera inkunga mu bijyanye no gutanga ubumenyi kubyerecyeranye n'amafaranga mu gikorwa cya AISSEC Rwanda

Maliki Uwase Umuyobozi Mukuru wa AISSEC ishami ryo mu gihugu cy'u Rwanda

Umunyamabanga w'inama y'abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda, Umukundwa Brendah wemeza ko The Bridge izabafasha kwiyungura ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry'umurimo

Muhoza Magnifique wayoboye ikiganiro cyabereye muri CBE kibanziriza imurikwa kumugaragaro rya gahunda ya The Bridge

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa byo gushyira mu myanya abakozi muri Job In Rwanda Foundation, Nelson Nkuranga

Tony Mihigo ushinzwe itangazamakuru n'ibikorwa byo kwamamaza mu IGIHE Ltd














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theophile Uwizeyimana 2 years ago
    Mwiriwe? Nongeye gushima umushinga bridge program kuba ugitekereza kurubyiruko kubijyanye nuburyo bakwiteza imbere.gsa hagati aho ndagirango mbabaze ikibazo kimwe ese Abanyeshuri bagiye guhugurwa na AIESEC muri kaminuza y'Urwanda nabiga SFB gsa twe twiga muri UR-CE Rukara campus tuzagerwaho ryari niba tutarimo murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND