RFL
Kigali

Newcastle yirukanye umutoza Steve Bruce inamugerekaho akayabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/10/2021 15:02
0


Umwongereza watozaga ikipe ya Newcastle United yo muri Premier League, Steve Bruce, yamaze kwirukanwa nyuma yo gutsindwa na Tottenham mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse banamuha imperekeza ya miliyoni 8 z’amapawundi bijyanye n’amasezerano yari afite.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021, nibwo ikipe ya Newcastle yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Steve Bruce kubera umusaruro mubi iyi kipe ifite.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Newcastle yatakaje amanota atatu y’ingenzi yari kurokora umutoza Steve Bruce, ku mukino yatsinzwemo na Tottenham Hotspurs ibitego 3-2 muri premier League.

Ibi kandi bije bikurikirana n’ibyari byatangajwe n’umuherwe akanaba igikomangoma muri Saudi Arabia, Mohammed bin Salman, ko ikipe igomba guhinduka, hagashakwa umutoza ukomeye n’abakinnyi bakomeye bagomba gufasha Newcastle kubaka amateka mashya mu mupira w’amaguru.

Mohammed bin Salman yashoye akayabo ka miliyoni 305 z'amapawundi muri Newcastle kugira ngo ikipe yiyubake bundi bushya, ibe ikipe ikomeye mu Bwongereza no mu Burayi.

Uyu muherwe arashaka ko Tottenham iba ikipe ikomeye i Burayi ndetse ihatanira ibikombe bitandukanye, yaba ibyo mu Bwongereza ndetse n’i Burayi muri rusange.

Steve Bruce yirukanwe nyuma y’iminsi itatu atsinzwe na Tottenham muri shampiyona ibitego 3-2, birakaza cyane abafana n’abayobozi b’iyi kipe ifite intego yo kwegukana ibikombe, banzura ko atakomezanya n’iyi kipe ngo abageze ku ntego bihaye.

Kwirukana Steve Bruce agifite amasezerano muri Newcastle, bizatuma iyi kipe imuha miliyoni 8 z’amapawundi kugira ngo atazayijyana mu nkiko kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye ayigeramo.

Steve Bruce wageze muri Newcastle mu 2019, ibyo yari yitezweho yirukanwe atarabigeraho ndetse akaba assize habo Newcastle kuko magingo aya nyuma y’imikino umunani imaze gukinwa muri Premier League 2021/22, iri mu makipe yasubira mu cyiciro cya kabiri, kuko iri ku mwanya wa 19 aho ifite amanota atatu gusa.

Newcastle igiye gushaka umutoza ujyanye n’ibyo yifuza kugeraho, mu minsi ishize bikaba byaravuzwe ko Zinedine Zidane ari umwe mu baganirijwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo asimbure Steve Bruce.

Newcastle izajya gusura Crystal Palace tariki ya 23 Ukwakira ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 9 muri Premier League, aho ku munsi wa 10, iyi kipe mu rugo izakira Chelsea.

Steve Bruce yirukanwe muri Newcastle nyuma y'umusaruro mubi

Steve Bruce yageretsweho miliyoni umunani z'amapawundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND