RFL
Kigali

Umukunzi wa Grand P w'imiterere n'ikibuno bidasanzwe agiye kugaragara muri filime yakinnyemo abanyarwenya bakomeye ku Isi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/10/2021 16:01
0


Grand P ufite ubuga bw'ubugufi, umukunzi we Eudoxie Yao w'ikibuno n'imiterere bidasanzwe agiye kugaragara muri filime yakinnyemo Siriki na souke, abanyarwenya bakomeye kandi baryubatse ku Isi.



Eudoxie Yao  ni umukobwa w'uburanga budasanzwe, wihariye mu kugira ikibuno n'umubyimba bitangaje! Iyi miterere ye ituma benshi bibaza ukuntu yihebeye umuhanzi Grand P ufite ubumuga bw'ubugufi. Cyakora abenshi bararuca bakarumira, iyo bibutse ko uyu muhanzi ukomoka muri Guinea ari mu batunze agatubutse muri iki gihugu. Kuvuga ko urukundo rwa Eudoxie Yao rwayobye bihita bivaho, mbese bikaba aka wa wundi wavuze ngo aho ifaranga rikubise haroroha!


Grand  P n'umukunzi we Eudoxie Yao 

kuri ubu Eudoxie Yao usanzwe ari kabuhariwe mu gikina ama filime akaba n'umuhanzi, azagaragara muri filime y'uruhererekane yakinnyemo Siriki na souke bamamaye muri filime zisetsa kandi z’uruhererekane zica ku matereviziyo azwi ku Isi nka CFT, TV5 n'izindi.


Siriki na Souke bazagaragara muri iyi filime umukunzi wa Grand P yakinnyemo 

Eudoxie Yao yanyuze ku rukuta rwe rwa instagram, maze ararikira abakunzi be kuzitabira ibirori byo kumurika iyi filime izaba irimo ibihangange bizwi hano kuri uyu mugabane.

Hari aho yagize ati"Ndaje tariki 12 na 13 Ugushyingo mu kumurika filime ikomeye y'uruhererekane muri Africa, yakozwe na @diallstardm".

Uyu Diallstar wayikoze, asanzwe ari umukinnyi w'amafilime, umuhanga mu kuzandika no kuziyobora, cyo kimwe no  kuzitunganya akaba n'umuhanzi. Ibirori byo kumurika iyi filime bizabera muri Nigeri muri Hotel yitwa Radisson Blue. kwinjira muri ibi birori, ni ibihumbi 30 by'ama fcfa mu myanya y'icyubahiro naho ahasanzwe ni ibihumbi 5000 by'ama fcfa. Aya akaba ari amafaranga akoreshwa muri Africa yo hagati. 

Mu bindi byamamare bizagaragara muri iyi filime harimo Bohiri Michel, Oyou n'abandi. Twakwibutsa ko Frederic Sore na Mohamoudou Tiendrebeogo banzwi nga Souke na Siriki ari abanyarwenya baryubatse bakomoka muri Bourkina Faso. Bamamaye muri filime z'urwenya z'uruhererekane za Bobodioufs zabubakiye izina bakazenguruka ibihugu byinshi ku Isi, aho bageze hose bagasetsa rubanda imbavu zikabarya bagataha bakibashaka. 


Siriki na Souke bazengurutse ibihugu byinshi 

Mu Rwanda barahageze mu 2017 ariko ntibigeze bataramira abakunzi babo ahubwo bahanyuze bavuye i Bukavu mu iserukiramuco rya sinema yo mu biyaga bigari (Festival de Cinema des Grands Lacs).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND