Rayon Sports yatsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa mu mukino wa mbere wa gicuti bakiniye hanze.
Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wa gicuti wari wabereye i Nyambirambo, utangira ku isaha ya 12:40 kuko hagombaga gukurikiraho umukino wa Police FC ikina na Gasogi United.
Umukino watangiye Bugesera idashaka gutakaza umukino wayo kuko yari itaratsindwa umukino n'umwe wa gicuti kuva uyu mwaka w'imikino watangira.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Bugesera FC
1 Nsabimana Jean de Dieu
2 Rucogoza Elias
3 Ekele Samuel David
4 Muhinda Brian
5 Mucyo Junior Didier
6 Kagaba Obed
7 Chukuama Odil
8 Mugisha Didier
9 Niyongira Danny
10 Muniru Abdullahman
11 Nyandwi Theophile
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
1 Hategekimana Bonneur
2 Nizigiyimana Kalim
3 Iranzi Jean Claude
4 Niyigena Clement
5 Ndizeye Samuel
6 Nsengiyumva Issac
7 Manase Mtatu
8 Muhire Kevin
9 Marta Soares
10 Nishimwe Blaise
11 Youssef Rharib
Rayon Sports yakunze kuharira umukino mu gice cya mbere n'ubwo nta buryo bw'igitego babashije kubona, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.
Muhire Kevin yongeye kugaragara muri Rayon sports nyuma yo gusinya
Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse ashaka gufungura amazamu, byatumye ku munota wa 48 ku mupira wari uvuye muri koroneri, Mucyo Didier yitsinda igitego cyanarangije umukino. Bugesera FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere wa gicutsi, ndetse ari nawo mukino yari ikiniye hanze ya Bugesera.
Masudi Djuma yagaragaye mu isura nshya
Rafael witwaye neza muri Bugesera FC yongeye kugaragara mu kibuga nk'umukinnyi wayo ndetse ndetse Muhire Kevin na Nizigiyimana Kharim Machenzi bagaragara mu kibuga nk'abakinnyi bashya ba Rayon Sports nyuma yo gusinya ku munsi w'ejo.
TANGA IGITECYEREZO