RFL
Kigali

Zidane ku muryango winjira muri Newcastle nshya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/10/2021 22:48
0


Umufaransa wakoze amateka akomeye nk’umukinnyi n’umutoza muri Real Madrid, Zinedine Zidane, biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Newcastle United gusimbura Steve Bruce, ku kazi k’ubutoza muri iyi kipe ishaka gutumbagira nyuma yo gushorwamo akayabo gatubutse n’abarabu.



Zidane niwe mutoza wenyine ku Isi ufite agahigo ko kwegukana UEFA Champions League eshatu zikurikiranya, aho yabikoze muri Real Madrid ndetse kuva yasezera muri Gicurasi uyu mwaka, nta kipe afite atoza ariko ashobora kwisanga muri Premier League nyuma y’uko Newcastle iguzwe n’abaherwe b’abarabu bagiye kuyishoramo amafaranga menshi yo kuyubaka, ikaba ikipe ikomeye i Burayi.

Zidane yasezeye muri Real Madrid avuga ko nta yindi kipe agiye gutoza, ahubwo agiye gufata ikiruhuko akabanza akitekerezaho akazabigarukamo nyuma.

N’ubwo ataratangaza ko yagarutse mu kazi k’ubutoza, Zidane ashobora kwisanga ku kibuga, St. James Spark, atoza Newcastle United.

Nyuma y’uko Igikomangoma cyo muri Saudi Arabia, ‘Mohammed bin Salman’, kiguze ikipe ya Newcastle ndetse kigashimangira ko iyi kipe igiye kubakwa bundi bushya ku buryo izajya ku ruhando rw’amakipe akomeye i Burayi, biravugwa ko impinduka za mbere zigiye kubanza guhera ku mutoza, aho ubuyobozi bw’ikipe bwifuje ko Newcatle yatozwa na Zidane, Steve Bruce usanzwe ari umutoza mukuru akirukanwa.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byanditse ko Zidane yaba yaramaze kugezwaho iki cyifuzo n’ubuyobozi bw’iyi kipe, gusa akaba ataratanga igisubizo.

Iyi kipe kandi ifite gahunda yo kugura abakinnyi bakomeye mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye kandi itinyitse i Burayi, ku buryo izaba iri mu makipe akomeye ahatanira igikombe cya Premier League.

Nyuma yo kugurwa n’umuherwe w’umwarabu, Newcastle yisanze ku rutonde rw’amakipe akize ku Isi, kuko yayishoyemo akayabo.

Biteganyijwe ko muri Mutarama ndetse no mu mpeshyi umwaka utaha, aribwo, iyi kipe iheruka igikombe cya shampiyona mu myaka 94 ishize, aribwo izajya ku isoko igura abakinnyi bo kuyifasha kubaka amateka i Burayi.

Zidane ashobora kugirwa umutoza w'impinduka muri Newcastle United

Umuherwe Mohammed bin Salman yiyemeje kubaka Newcastle ihatanira ibikombe i Burayi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND