RFL
Kigali

The Expandables, filime ihuriyemo ibyamamare batangiye gukina igice cya kane

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/10/2021 11:23
0


Expandables filime yakunzwe cyane imaze gusohora ibice 3 kuri ubu abakinnyi ba filime b'ibyamamare barimo Slyvester Stallone na Jason Statham batangiye gukina igice cya 4. Iyi filime ikaba yari imaze imyaka 6 itegerejwe.



Ku bakunzi ba filime by'umwihariko filime z'imirwano zizwi nka Action Movies bazi cyane filime Expandables yaciye ibintu kuva muri 2010 yasohora igice cyayo cya mbere cyahuriyemo n'ibyamamare muri Hollywood birimo Sylvester Stallone, Arnold Schwaznegger, Jason Statham, Jet Lee, Bruce Willis n'abandi. Nyuma y'uko hasohotse ibice 3 bya Expandables abafana bayo bakaka bategereje igice cya 4 kuri ubu cyatangiwe gukinwa.


Nk'uko Jason Statham yabigaragarije abafana be ku mbuga nkoranyambaga yerekanye amafoto ya mbere ubwo batangiraga gukina igice cya 4 cya Expendables. Yanerekanye kandi ari kumwe n'ikirangirire Sylvester Stallone uzwi ku izina rya Rambo maze avuga ko bageze kure batunganye igice cya 4 cyari gitegerejwe n'abakunzi ba Expandables.


Jason Constantine uhagarariye uruganda rukora filime rwitwa Lionsgate Motion Picture Group ari rwo ruri gutunganya Expandables igice cya 4 yabwiye ikinyamakuru Hollywood Reporter ko imyiteguro bayigeze kure. Mu magambo ye yagize ati: ''Birashimishije cyane kongera guhuriza abasitari benshi muri filime imwe, bose barasobanukiwe kandi ni abahanga ku buryo bitari kutugora gukorana igice cya 4''.


Mu bakinnyi baziyongera ku bari basanzwe bayikina harimo umuraperi kabuhariwe 50 Cent, umukinnyikazi wa filime w'ikimero kidasanzwe Megan Fox, aba babiri baziyongera ku byamamare bisanzwe biyikina birimo Arnold Schwaznegger, Jason Statham, Sylvester Stallone, Wesley Snipes, Dolph Lundergren, Terry Crews, Bruce Willis, Jet Lee, hamwe na Kellan Lutz. Igice cya 4 cya Expandables cyikaba giteganijwe kuzasohoka muri 2022 mu kwezi kwa mbere.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND